Gicumbi: Yiyahuje umuti wica uburondwe nyuma yo kuribwa n’ikiryabarezi

Nyuma yo kuribwa n’ikiryabarezi agahomba ruhenu, umuturage wo mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi yapfuye yiyahuje umuti wicwa uburondwe.

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere nibwo bamusanze ubuzima bwe bumeze nabi, aho aryamye harambitse icupa ry’umuti wa Tsiyoda wica uburondwe, bigakekwa ko yiwiyahuye kuko nyuma yaje gupfira kwa muganga.

Amakuru avuga ko yiyahuje umuti wica uburondwe wa ‘Tsiyoda’.

Yari asanzwe abana mu makimbirane n’umugore we, ngo yagurishije inka amafaranga ayamarira mu gukina imikino y’amahirwe ku mashini Abanyarwanda bahimbye ‘Ikiryabarezi’.

Habineza Bartazar w’imyaka 51 yari uwo mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Cyeru mu Murenge wa Rwamiko.

Ngo yakundaga kunywa inzoga agasinda cyane, amakuru yo mu gace akomokamo avuga ko yari bushyingurwe kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019.

Abaturanyi be bavuga ko yabonye amafaranga yose ayamariye muri iriya mashini y’Ikiryabarezi ariyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Rusizana Joseph yabwiye Umuseke ko uyu muturage basanze aho aryamye hari agacupa k’umuti wa Tsiyoda iruhande rw’umurambo we.

Abamugezeho basanze atarapfa ariko nyuma aza kugwa kwa muganga.

Rusizana uyobora Umurenge wa Rwamiko ati: “Nibyo, umuturage twasanze yenda gupfa, tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rwesero, nyuma ajyanwa ku Bitaro bya Byumba niho yaje gupfira.”

Yongeyeho ko nubwo abaturage bavugaga ko yazize gukina ikiryabarezi, ngo ntawabimenya neza kuko ikizwi neza ngo yacungaga umutungo w’urugo nabi.

Ati “Mbere yari umuntu witeje imbere nyuma aza gukena cyane bimutera ikibazo mu mutwe, aba umusinzi.”

SRC: UMUSEKE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Motonisera Kuya 23-07-2019

Shantangede ubundi ikiryabarezi cyaciwe Rwanda