Gicumbi : Aratabaza nyuma yo gutora umwana w’amezi 4 ubuyobozi bukamwima ubwisungane,akagurisha umurima we

Akagari ka Rukurura mu Murenge wa Kaniga ho mu Karere ka Gicumbi ,haravugwa ikibazo cy’umwana watoraguwe afite amezi 4 ariko kugeza ubu ubuyobozi bw’uwo Murenge bukamurangarana kugeza naho butigeze bumuha ubwisungane mu kwivuza aho byaviriyemo uwamutoraguye kugurisha isambu ye kugira ngo amwiteho gusa ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko uyu muryango ufite ubushobozi .

Uyu mwana watoraguwe n’umugabo witwa Baryaremwa icyo gihe yari afite amezi 4 aho yamusanze munturusu ari kurira yambaye ubusa ,ndetse bamukikije amashami y’inturusu ,bikekwa ko nyina w’uwo mwana utarigeze amenyekana yamutaye aho agahita afata inzira akerekeza muri Uganda.

Umubavu.com uganira na Baryaremwa watoraguye uyu mwana ubu umaze umwaka n’amezi 6 , yavuze uretse uyu mwana arera afite indi mfubyi arera yasigiwe n’umuhungu we ngo hakiyongeraho kuba umugore we ubu ahetse undi mwana bityo akaba asaba ko ubuyobozi bwamufasha ku buryo yanahindurirwa icyiciro cy’ubudehe
uyu muryango ukajya ubona ubwisungane mu kwivuza dore ko aho yakuraga amafaranga ari ku isambu kandi nayo akaba yarayigurishije.

Akomeza avuga ko aba bana bakunda kurwaragurika ndetse bamwe mu baturanyi batuye mu Mudugudu wa Gatoma Baryaremwa abarizwamo bashimangiye ko uyu muryango ubayeho mu buzima bubi ngo dore ko ubarizwa mu Cyiciro cya 2 cy’Ubudehe ndetse ngo n’aba bana bakaba banditswe ukwabo mu gitabo cy’irangamimerere.

Umuyobozi Umudugudu wa Gatoma , Mwesigwa Jean De Dieu aganira n’umunyamakuru wacu yiyemereye ko iki kibazo atari akizi neza ariko ngo asanzwe azi ko Baryaremwa afite abana 3 arera avuga ko uretse inka bahaye uwo mwana ubundi ubuyobozi bakorana bwamurangaranye kuko na Mutuelle yigeze ahabwa.

Mwesigwa yashimangiye ko umurima wagurishijwe n’uwo mubyeyi kugira ngo yishyure amata aha uwo mwana yatoraguye ndetse anakuramo amafaranga yagiye agurira izo mfubyi ubwo bwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga ,Bangirana Jean Marie Vianney aganira na Umubavu.com yiyemereye ko kubera ko abona ko umuryango wamutoraguye wifashije , bityo ko uyu mwana watoiraguwe Umurenge utazigera umwishyurira ubwisungane mu kwivuza, agaragaza ko icyo Umurenge wakoze ari uguha uyu murya Inka muri gahunda ya girinka.

Yanditswe na RUTEMBESA Anicet @ Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Kwizera Kuya 18-07-2018

Mubyukuri ubuyobozi bwumurenge wa Kaniga iki kibazo kirimo burananiwe nibabakureho.iki nikibazo cyoroshye kuko bazahora bunva ko ibibazo bizacyemukira mubayobozi bo hejuru.uwakagari,nuwumurenge waho nibabirukane

Eric Kuya 17-07-2018

Konerezaho Rutembesa Anicet iyi nkuru ukoze ubuvugizi.kuko ntitwibaza impanvu umuturage agurisha umurima NGO agurire ubwisungane umwana yatoraguye nkaho arise leta.leta yakAmufashije kuricyo kibazo.kd niba Gitif wa Kaniga yunva adashoboye icyo cyoroshye aveho aharire ababishobora.tuvuge ko ntabandi mumurenge we c bishyurira ubwisungane?

Michel Kuya 17-07-2018

Thanks kurubu buvugizi,kd twishyimiye kubona muhindura u Rwanda

Ihirwe Kuya 17-07-2018

Mubyukuri dushimishijwe nubu buvugizi mukoze,iyaba injury zose zigira about zubaka nkizi u Rwanda twatera imbere bigaragara