Gasabo: Umuntu utahise amenyekana yagonze umwana arapfa arigendera

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, umuntu utahise amenyekana wari utwaye Moto yagonze umwana wo mu kigero cy’imyaka hagati y’itanu n’icumi ahita yitaba Imana abonye ibibaye arikomereza nkuko ababibonye babwiye UMUBAVU.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ikigo cy’ishuri cya St Ignace mu Mudugudu wa Buranga mu Kagali ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu masaha ya saa sita zibura iminota mikeya zo kuri uyu wa Gatatu aho uwari utwaye Moto yavaga mu cyerekezo cya Kibagabaga yerekeza Kimironko.

Umu-Agent wa MTN wabibonye dore ko byabereye imbere ye, yavuze ko iyi mpanuka ngo yatewe n’umuvuduko mwinshi w’uwari utwaye Moto aho ngo yagonze uyu mwana agahita agwa mu muhanda undi agakomeza akigendera.

Ati "Aturutse ruguru nyine yirukanka akana na ko ubwongubwo gahita kajya mu muhanda, arakagonze ahita akomeza nyine arirukanka, ntabwo yigeze ahagarara mu muhanda ngo tumenye uwo ari we, icyo dukoze ni ugutabaza byihutirwa".

Avuga ku cyatumye uyu mwana agongwa ati "Umwana yari ari kugenda wenyine kandi nta muntu mukuru bari kumwe".

Avuga ko uyu mwana yari kumwe n’abandi bana batoya ngo bashatse gutabara mugenzi wabo ariko bagahita babuzwa n’abantu bityo birangira ahasize ubuzima, ati "Ni uko nyine tubona umwana arapfuye gutyo".

Avuga ko abantu bahageze uyu mwana yamaze kugongwa ngo na cyane ko uyu wamugonze atahagaze, ati "Uwamugonze ntabwo twabashije kumenya amakuru ye kuko ntabwo we yigeze ahagarara, yagonze ahita akomeza".

Undi waganiriye n’UMUBAVU yavuze ku bwoko bwa Moto yagonze uyu mwana, avuga ko ngo ari Moto zidaheka abantu anakomoza ku kuba ngo yari ifite umuvuduko cyane, ati ’Ni ikimoto kinini kiba gihetse Kasike inyuma kidatwara abagenzi, yari afite umuvuduko cyane, aramugonze yagiraga ngo ahagarare kiramudigadiga cyane (iramunyeganyeza cyane) aba arakomeje araguruka, ntabwo ari umumotari".

Undi na we yashimangiye ko byatewe n’umuvuduko mwinshi uwari utwaye moto yagenderagaho, ati "Kumugonga byatewe n’umuvuduko mwinshi uwo watwaraga icyo kimoto yari afite".

Nyiri uyu mwana wagonzwe yahise ahagera mu marira menshi n’agahinda avuga ko yari yasize abana mu rugo yagiye gukora ahantu ikiraka, aha ngo niho bamusanze bamubwira ko umwana we agongewe kuri Sainte Ignace.

Gusa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera ariko uwari utwaye Moto yigendeye, icyakora umwe muri bo yabwiye UMUBAVU ko ngo byanga bikunze uyu wagonze uyu mwana agomba kumenyekana.

Uyu mwana byagaragaraga ko yashizemo umwuka yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kibagabaga mu mbangukiragutabara mu gihe Polisi yari igikomeje gukora iperereza ngo imenye icyateye iyi mpanuka n’uburyo uyu mwana yagonzwemo.


Aha niho uyu mwana akimara kugongwa yahise ashyirwa ari naho Ambulance yamukuye imujyana ku Bitaro


Imbangukiragutabara yajyanye uyu mwana ku Bitaro

MURI IYI VIDEO URIYUMVIRA UKO IYI MPANUKA YABAYE N’UBURYO UYU MWANA YAGONZWEMO:

.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo