Evode Uwizeyimana yagizwe umusenateri na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya barimo Evode Uwizeyimana wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko na Prof Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), aba basenateri bakaba basimbuye abarangije manda zabo.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisiti w’Intebe ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, rigagaza urutonde rw’abantu bane bagizwe abasenateri na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kuri uru rutonde rw’abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame, hariho Evode Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaza kuva kuri uyu mwanya yeguye kubera ibyari byamuvuzweho byo guhohotera umugore yasanze ari mu kazi ke.

Kwegura kwe kwari kwakurikiye igitutu cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nzu iri mujyi wa Kigali, akanabisabira imbabazi.

Ubwo yatangizaga Umwiherero wabaye muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame yagarutse kuri Evode Uwizeyimana aho yavuze ko uyu wahoze ari muri Guverinoma yakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza kimwe n’abandi bari bamaze iminsi bahagaritswe barimo Dr Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima na Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Uwizeyimana, ni umunyapolitiki utavugwaho rumwe kuko mbere ya 2016 yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi akoresheje amagambo akarishye gusa nyuma yavuze ko yahindutse.

Ku itangazo rimuha uyu mwanya ryashyizwe kuri Twitter, yahise asubiza ashimira Perezida Paul Kagame "ku cyizere gishya" yamugiriye.

Yanditse ati "Nyakubahwa, mfite imbaraga nyinshi, ubudahemuka, ishema kandi niteguye gukorera igihugu cyacu munsi y’ubuyobozi bwawe".

Nyuma y’iri tangazo, ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bagarutse cyane kuri Uwizeyimana, bamwe bishimiye kumuha ikaze abandi banenga ko agaruwe.

Hagati mu kwezi kwa Kabiri, uwari umuvugizi w’urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB yabwiye BBC ko iperereza ku byaha Uwizeyimana yaregwaga ryarangiye kandi "dosiye ye yohererejwe Ubushinjacyaha".

Nta rubanza rwabayeho, bivugwa ko ibyo yaregwaga byarangijwe mu bwumvikane.

Hari amakuru yavuzwe icyo gihe ko Uwizeyimana afunzwe, ariko umuvugizi yabwiye BBC ko "urwego rw’ubugenzacyaha rutamufunze".

Kuva yakwegura, izina rya Evode Uwizeyimana ntiryongeye kumvikana muri politiki mu Rwanda, kugeza uyu munsi.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivuga ko abandi bantu batatu bagizwe abasenateri, abo barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre wari Perezida wa IBUKA, Kanziza Epiphanie Wari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting Unity) na Twahirwa Andre, Umuhanga mu ndimi.

Bwana Evode Uwizeyimana yinjiye muri Guverinoma mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya utari uriho mbere w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Yari amaze imyaka ibiri agarutse mu Rwanda, aho yashyizwe muri Komisiyo yashinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga ryatowe mu 2015.


Evode Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaza kuva kuri uyu mwanya yeguye yagizwe umusenateri


Prof Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) yagizwe umusenateri


Kanziza Epiphanie yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting Unity)


Umuhanga mu ndimi, Twahirwa André na we yagizwe Umusenateri

Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Arabwenge Kuya 19-10-2020

Aha

Venuste Kuya 16-10-2020

Ikazerata Nyakubahwa Evode utarakoze icyaha ngaho niyihandagaze agutere ibuye H E wakugiriye ikizere ntuzamukoze isoni.

MATH Kuya 16-10-2020

Ahahahaa! iryavuzwe wowe Me EVODE na NDUHUNGIREHE nimutagarura abo mwiyemeje kuvana mu buhungiro muzaba nka Maj Gen Rwara ntabwo babagaruye muri Gvt kubera impuhwe ahubwo ni ipfunwe FPR/KAGAME bagize .Ngo namwe bajye babeshya ko abahutu mubamo