Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe by’agateganyo

11h36 bashingiye ku ngingo y’105 y’igitabo cy’amategeko mpanabyaha(Code et Procedure Penal) ingingo ya 19 y’itegeko nshinga ivuga ko umuntu wese utaraburana ngo ahamwe n’icyaha afatwa nk’umwere impungenge zatanzwe n’ubushinjacyaha zose zateshejwe agaciro n’ubucamanza maze Urukiko rufata icyemezo cyo kurekura Dianne Rwigara na Adeline Mukangemanyi Rwigara

Uyu munsi Urukiko Rukuru rutangaje umwanzuro ku irekurwa ry’agateganyo Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi urukiko rutangaje ko badakomeza gufungwa barekurwa by’agateganyo aho bagiye kujya baburana bari hanze. Ni nyuma y’uko mu gihe urubanza rwabo rwari rurimbanyije bashyizemo ikorosi rishya basaba kongera bakaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Mukangemanyi na Rwigara hamwe nabunganizi babo

Mu iburanisha rya tariki 24 Nyakanga Ubushinjacyaha bwagiye mu mizi y’ibyaha bushinja Adeline Mukangemanyi na Diane Rwigara n’uko babikoze.

Aba baregwa, guteza imvururu muri rubanda bakwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Abaregwa bafashwe kuva tariki 23 Ukwakira 2017.

Abaregwa bahakanye ibi byaha, nubwo mu gusobanura uko babikoze hari ibyo Mukangemanyi mu rukiko hari ibyo yikirizaga ko yabikoze uko Umushinjacyaha yabisomaga.

Mu gihe urubanza rwabo rwagombaga gusubukura tariki 24 Nzeri uruhande rw’abaregwa rwiregura narwo mu mizi, kuri uyu munsi hajemo igishya, abaregwa nk’uko babyemererwa n’amategeko, bari banditse basaba kongera kuburanishwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Barabyemerewe, bahita bihana (banga) umucamanza umwe wari uri mu bagize inteko iburanisha kuko yababuranishije ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rya mbere, bituma urubanza rusubikwa.

Rwasubukuwe kuwa kabiri w’iki, Adeline na Diane nabwo baje mu rukiko ariko mu buryo butandukanye na mbere basohoka mu iburanisha nta cyo bavuze. Akazi kakoze abunganizi babo Me Gashabana Gatera wunganira Adeline na Me Buhuru Pierre Celestin wa Diane.

Batanze impamvu zirimo ko bahereye ku ngingo za 105 na 121 z’igitabo cy’amategeko zivuga ko Urukiko rushobora kwemerera umuburanyi ubisabye gukurikiranwa adafunze mu gihe amaze igihe kirekire afunze kandi urubanza rugiye kujya mu mizi nta n’iperereza rigikorwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ziriya ngingo buzemera ariko ngo ingingo ya 121 yo inavuga ko impamvu zo kurekurwa ‘zemerwa gusa iyo urubanza rutarajya mu mizi’. Ko ubu rero ari impitagihe kuko urubanza mu mizi rwatangiye, bityo bakwiye gukomeza bagafungwa.

Urukiko rwavuze ko rugiye gusuzuma ibyifuzo by’izi mpande zombi, uyu munsi kuwa gatanu rukaza gutanga umwanzuro niba Diane Rwigara na nyina bakomeza kuburana bafunze cyangwa barekurwa bakaburana badafunze.

Naho urubanza mu mizi rwo ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018 ubu umucamanza akaba amaze gufata icyemezo cyo kubarekura by’agateganyo.
By Nsengimana Theoneste





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo