Bwa Mbere imbere y’urukiko Kabuga Félicien yahisemo guceceka-Amafoto

Nkuko byari biteganyijwe, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, ku nshuro ya mbere Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yagejejwe mu rukiko i La Haye mu Buhorandi.

Ni nyuma yuko urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwemeje ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo Kabuga Félicien agezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere, nyuma yo koherezwa muri gereza y’i La Haye mu Buholandi.

Umwanya munini wafashwe n’umwanditsi w’urukiko asoma ibiregwa Felicien Kabuga, we yahisemo guceceka ariko ngo bisobanuye ko atemera ibyo yarezwe.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ritangiye umucamanza mukuru, Iain Bonomy, yabwiye Kabuga ko afite uburenganzira bwo kugira ibyo avuga mu rukiko, guceceka, cyangwa kunganirwa.

Kabuga w’imyaka 85, nk’uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa Gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga bwamushakishaga ku byaha bya jenoside.

Kabuga yasomewe anabwirwa uko yakoze ibyaha akekwaho, bishinigye ku gushishikariza no gutera inkunga "Jenoside yakorewe abashyizwe mu kiciro cy’ubwoko bw’Abatutsi."

Kabuga yarezwe ibyaha birimo;
- Umugambi wo gukora Jenoside
- Ubufatanyacyaha cya Jenoside
- Gushishikariza, ubwe, rubanda gukora Jenoside
- Kugerageza gukora Jenoside
- Ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu

Asoma ibirego by’ubushinjacyaha, umwanditsi w’urukiko yavuze ko Kabuga, yakoresheje ijambo n’imbaraga yari afite kuri Radio RTLM "agashishikariza umugambi wo kurimbura abashyizwe mu kiciro cy’ubwoko bw’Abatutsi".

Ko Kabuga yari we muterankunga mukuru w’iyo Radio kandi ngo yari azi neza ibyo ikora byose, n’ibiyitangazwaho.

Yavuze ko "by’umwihariko kuva tariki 06 z’ukwezi kwa Kane 1994, mu buryo bweruye, RTLM yahamagariye gutsemba Abatutsi, no kuvuga bamwe muri bo aho bihishe, kugira ngo bicwe".

Yongeyeho ati "Felicien Kabuga yatangaga amabwiriza ku bikorwa byose bya RTLM, guha akazi no kwirukana abanyamakuru n’ibiyitangazwaho.

"Yanahagaze ku biyivugirwaho ubwo Mnisitiri w’Itangazamakuru yasaba ko RTLM ihagarika ibiganiro bishishikariza urwango n’ubwicanyi ku biswe Abatutsi."

Kabuga yari ’ananiwe cyane’

Mu gihe bari batararangiza gusoma ibiregwa Kabuga byose, umwunganizi w’uregwa yavuze ko umukiriya we "ananiwe cyane", asaba ikiruhuko gito, umucamanza aragitanga.

Hagati aho, Kabuga yari ateze amatwi ibivugwa, bamusemurira, yabonekaga nk’udafite impungenge cyangwa ubwoba bw’ibirego bikomeye yaregwaga.


Umwunganira yasabye ko ubuzima bwe bwo mu mutwe n’umubiri bipimwa bakamenya uko ameze mbere yo kuburana mu mizi

Yashinjwe kuyobora inama zitegura ubwicanyi, gutanga inkunga y’ibikoresho byo kwica, gutanga imodoka zo gutwara no guha inzoga Interahamwe zakoraga ubwicanyi ku Kimironko muri Kigali no ku Gisenyi.

Umwanditsi w’urukiko yavuze ko Kabuga atigeze; abuza ubwicanyi, arega mu mategeko ababukoraga cyangwa ahagarika gutanga inkunga yo kubukora kubo yise ’abagaragu be’.

Yavuze kandi ko Kabuga ubwe hari amagambo yavugiye mu ruhame mu gihe cya Jenoside ari i Kigali no mu Ruhengeri, ashishikariza ubwicanyi.

Aha umwanditsi yavuze ko Kabuga yasabye ko "umwanzi aho ari hose yicwa" kandi ngo "umwanzi yari abizi neza, n’abo yabwiraga biganjemo Interahamwe bari babizi neza ko avuga abiswe abatutsi".

Kabuga yahisemo guceceka

Uruhande rw’uregwa ruhawe umwanya, Me Altit Emmanuel wunganira Kabuga yavuze ko babanje kuvugana n’umukiriya we ku cyemezo cy’uko ntacyo atangaza.

Yagize ati "Ibi twabivuganyeho mbere, ntabwo ari bugire icyo avuga kubera uko ameze ubu, ndasaba ko mwemera ko ntacyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa."

Altit kandi yasabye ko amagara y’umubiri no mu mutwe bya Kabuga bigenzurwa neza hakamenyekana uko amerewe mbere y’uko urubanza rutangira.

Umushinjacyaha Sege Brammertz wa ruriya rwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yasabye umucamanza igihe cyo kwitegura urubanza mu mizi.

Mu byo bitegura yavuze; kongera kuvugana no gutegura batangabuhamya, gutegura uburyo bazatanga ubuhamya bari mu Rwanda, guhindura dosiye mu Kinyarwanda nk’uko byifujwe n’uregwa n’ibindi...

Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko agiye kwiga ku byavuzwe n’impande zombi urukiko rukazatangaza umwanzuro w’igihe urubanza ruzakomereza.

Ku itariki ya 08 Ugushyingo 2020, nibwo umucamanza lain Bonomy wahawe kuburanisha urubanza rwa Kabuga yaruhaye itariki, nyuma yo kurangiza iminsi 10 mu kato, nk’uko bigenda ku muntu wese winjiye mu Buholandi, mu gukumira Coronavirus.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020. Mu kwezi gushize k’Ukwakira, ku itariki 21 Urwego rwasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwemeje ko abanza kujyanwa by’agateganyo ku ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi, aho kujyanwa Arusha muri Tanzania.

Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza rwa Kabuga, igizwe n’umucamanza Iain Bonomy, ari na we uyiyoboye, umucamanza Graciela Susana Gatti Santana, ndetse n’umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Ni ku nshuro ya mbere Kabuga Félicien ukekwaho ibyaha bya Jenoside, yitabye urukiko rw’i La Haye mu Buholandi

Nawe ushobora gukurikira ’Live’ uru rubanza rwa Kabuga kuri iyi link: https://www.irmct.org/en/cases/mict-courtroom-broadcast





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Claude Kuya 15-11-2020

Kabuga ndumva yararushaga kambanda amabwiriza n’amategeko da!

Ningabiye Robath Kuya 11-11-2020

Jewe icombona. Kuzura ibyakera bituma biguma bizana inguma mubanti
1 non mwibaza nkababuriye muntambara nabo barorihwa nande?bituma ibyo bivyura ibikomer kumutima kandi mwibuko ko handitsw ati. Mubabaranire non ko abapfuye baboze birotsa bigenda gt kimwe murutse hama nimwabona ko bagaruka naje njahatorera akoyoko ko kuburanya1991 banyitsiye. Mama nkakura ndipfuvyi