Burundi: Ese habaye impinduka ku majwi y’agateganyo, byagenda gute? Aya burundu se yo bigenda gute?

Nta gihindutse ku ngengabihe y’amatora nkuko yatangajwe na Komisityo y’amatora mu gihugu cy’u Burundi, CENI, kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri iki gihugu rutegerejweho gutangaza amajwi ntakuka y’ibyavuye mu matora ya Perezida aheruka kuba.

Itegeko rigenga amatora mu Burundi rivuga ko ibyayuye mu matora Komisiyo y’amatora ibishyikiriza Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo ibigenzure neza.

Mu bijyanye n’amatora, umwanzuro utangajwe n’Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga, nta rundi rukiko rubivuguruza mu Burundi.

Ku wa 25 Gicurasi 2020, Komisiyo y’amatora mu Burundi, CENI yatangaje amajwi y’agateganyo yerekanye ko Jenerali Evariste Ndayishimiye ari we watsindiye umwanya w’umukuru w’igihugu n’amajwi 68%.

Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi riyobowe na Agathon Rwasa ari na we wari urihagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu, ryamaganye ibyatangajwe na CENI.

CENI yo ivuga ko amatora yagenze neza bityo ko abavuga ko yabonetsemo inenge bashishoza neza bakanabaza ababahaye ayo makuru y’uburyo amatora yagenze.

Kuri uyu wa kane hitezwe iki?

Nk’uko ingengabihe y’amatora ibigaragaza, kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, nibwo Abarundi bazamenyeshwa ku buryo bwa burundu ugiye kuyobora igihugu muri Manda y’imyaka irindwi nk’uko Itegeko Nshinga rishyashya ribiteganya.


Agathon Rwasa avuga ko atemera ibyavuye mu matora yo ku wa 20/05/2020

Ishyaka CNL ryateye hejuru rivuga ko amajwi yatangajwe kuva ku rwego rwa Komine kugeza ku rwego rw’igihugu, ari ay’ubujura bityo ikavuga ko ari yo yatsinze amatora yose.

Ingingo ya 81 y’itegeko rigenga amatora mu Burundi ivuga ko "iyo Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga rubonye amatora yaragaragayemo inenge, bishobora gutuma ibyavuye mu matora bihinduka, rushobora gutesha agaciro ayo matora mu gihugu cyose cyangwa mu bice bimwe (bureax de vote)".

Iyo ngingo ivuga ko "ibyo gutesha agaciro amajwi, biba ku biro by’amatora izo nenge zagaragayeho".

Muri icyo gihe, ingingo ya 82 y’iryo tegeko ivuga ko hahita hategurwa andi matora mu gihe kitarenze iminsi 30 nyuma yo gutesha agaciro ayo matora/majwi.

Ni mu gihe iyo habayeho gutesha agaciro amatora mu bice bimwe, abatoye basabwa kongera gutora kandi abiyamamaza na bo ntibahinduka.

Itegeko rivuga kandi ko iyo hari umukandida utemeye amajwi yatangajwe na Komisiyo y’amatora, CENI akitabaza Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga, ategereza umwanzuro warwo.

Ingingo ya 87 y’iri tegeko iha uru rukiko igihe kigera ku minsi umunani y’akazi kugira icyo ruba rwatangaje ku kirego cyatanzwe n’umukandida.

Uhereye ku munsi umukandida Agathon Rwasa yatangiyeho ikirego mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi, iminsi umunani izarangira ejo ku wa 04 Kamena 2020 ari nabwo hitezwe ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu.

Gusa kugeza ubu mu Burundi nta kiratangazwa niba iyo ngengabihe izubahirizwa nkuko iri cyangtwa bizahinduka.

Mu gihe Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu Burundi rwakwemeza bidasubirwaho intsinzi ya Gen Evariste Ndayishimiye w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, nta wundi muntu uwo ari we wese cyangwa urwego urwo ari rwo rwose mu Burundi rwabihindura.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, ubwo CENI yari imaze gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora, Rwasa wa CNL yabwiye BBC ati "Urukiko mu Burundi nirutaturenganura tuzitabaza urw’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba".

Perezida uzatangazwa ku munsi w’ejo, azayobora igihugu akoresheje Itegeko Nshinga rishyashya, ritandukanye n’iryo mu 2005 ryakomotse ku masezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000, ryateganyaga Manda y’imyaka itanu.


Evariste Ndayishimiye ni we watangajwe na CENI ko yatsindiye umwanya w’umukuru w’igihugu n’amajwi 68%

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo