Buratashye! Mukaperezida n’umusore arusha imyaka 27 basezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Mutarama 2019 ni umunsi w’amateka kuri Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 na Kwizera Evariste w’imyaka 21 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Musha, mu Karere ka Rwamagana batitaye kuri byinshi byavuzwe ku rukundo rwabo.

Imbaga y’abantu barimo n’abaturutse hirya no hino batashye ubu bukwe bagiye kwihera ijisho abageni, bamwe bakajujura ko bagiye kubana ku mpamvu zirenze urukundo rusanzwe.

Kwizera yazamuye ukuboko atewe ishema no kuba Mukaperezida amubereye umugore imbere y’amategeko. Mukaperezida nta kuzuyaza yazamuye ukuboko, mu ijwi rituje yemeza ko Kwizera amubera umugabo nk’uko amategeko abiteganya.

Uyu mugore utuye mu murenge wa Gishali muri Rwamagana akora akazi ko kuvura yifashishije imiti ya Kinyarwanda. Ni akazi yakuyemo ibipangu bibiri birimo icyo abanamo na Kwizera n’ikindi akoreramo ahazwi nko kwa Karangara.

Kwizera Evariste we nibwo akirangiza amashuri yisumbuye, aracyari ku rugerero. Ngo nyuma yo gusezerana, ateganya kwiga Kaminuza akabifatanya no kwita ku mugore we.

Ubu bukwe bwagezwe intorezo n’umwana wa Mukaperezida…

Ubu bukwe bwabanje kuzamo ibibazo kuko byari biteganyijwe ko bagera ku murenge saa tatu bagakurikira inyigisho zigenewe abagiye gushyingirwa, saa yine bagasezeranywa hamwe n’indi miryango ine.

Ariko bageze ku murenge saa tanu basanga indi miryango imaze gusezerana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ababwira ko hari abandi baturage arimo kwakira, ko arabasezeranya mu minota mike. Igikorwa cyatangiye saa sita n’igice.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogene, mbere yo gusezeranya Kwizera na Mukaperezida yabanje kubaza niba nta muntu ufite impamvu zatuma bombi badashyingiranywa.

Umukobwa w’ikinege wa Mukaperezida witwa Uwamariya Francine, washatse ubu ufite abana babiri, yahise azamura ukuboko, ajya imbere avuga ko ku myaka 31 afite atakwemera ko umusore w’umwana ajya kuvimvira mu mitungo se yaruhiye.

Ati "Impamvu ntifuza ko bavanga umutungo ni uko nibawuvanga bizatuma banavanga umutungo wa Data kandi batabyemerewe."

Mukaperezida wahise afatwa n’ikiniga, ahawe umwanya yemera ko uwo mwana ari uwe ariko ko atumva impamvu adashaka ko asoza urugendo rw’urukundo yatangiye mu mahoro.

Yavuze ko yarihiye umukobwa we amashuri akamuha n’inzu, akamushakira akazi ndetse akamuha inka n’ibibanza bibiri.

Ati "Siniyumvisha impamvu umwana wanjye watambamira ko nshakana n’uwo nakunze kuko n’abaturanyi barabizi, umutungo mfite ni uwo nishakiye ntabwo nigeze nsezerana na Se w’uyu mwana.”

Hifashishijwe igitabo cy’amategeko, Umunyamabanga nshingwabikorwa yahise avuga ko ibyatambamira ugushakana ari ibintu bibiri; Icya mbere ni ukubura kwa kimwe mu bisabwa byerekeye ugushyingirwa, icya kabiri ni imiziro yerekeye ugushyingirwa.

Yahise atesha agaciro ubusabe bwa Uwamariya kuko bamutumye ibimenyetso byerekana ko koko imitungo yose Mukaperezida afite ari iya Se akabibura.

Ibirori bihumuje ubwo Kwizera na Mukaperezida bari imbere y’imbaga, benshi batunguwe no kubona bombi basomana umunwa ku wundi.

Mu kiganiro gito na IGIHE, umwe mu babyeyi ba Kwizera bavuze ko ashyigikiye umwana we kuko yujuje imyaka y’ubukure, bityo bagomba kumwubahira icyo yahisemo.

Ati "Kuva kera na kare iyo umwana wawe yujuje imyaka y’ubukure, iyo afashe icyemezo ugomba kukimwubahira kuko aba azi impamvu yagifashe, natwe ntabwo twatambamira urukundo rwabo kuko bose barakuze, ikindi kuba barahuje icyemezo cyo kubana ni uko babyumvikanye neza."

Umwe mu batashye ubu bukwe yavuze ko yahurujwe n’ikinyuranyo cy’imyaka ya Kwizera na Mukaperezida ndetse yumvaga Leta idashobora kubasezeranya.

PNG - 1.2 Mb
Babahamagaye ngo barebe ko bahari, bazamura amaboko nta pfunwe iryo ariryo ryose
PNG - 1.2 Mb
Mukaperezida yari aherekejwe nkuko bigenda no ku bandi
PNG - 1.3 Mb
Bahagaze imbere bategereje ko amategeko abakomorera
PNG - 1.2 Mb
Kwizera yasezeranye ivangamutungo na Mukaperezida
PNG - 1.3 Mb
Mukaperezida yari anezerewe, azamura ukuboko yemera kubana na Kwizera mu byiza n’ibibi
PNG - 1.7 Mb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Muhoza Theogene wasezeranyije Mukaperezida na Kwizera, nawe yakoze indahiro ye
PNG - 1 Mb
Abantu b’ingeri zose bari bakoranye diore ko bamwe batanumvaga ko bishoboka

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kayumba Charles Kuya 8-02-2019

Burabaye we burabaye amagambo ashize ivuga burabaye.
Burabaye burabaye intorezo zifashwe hasi burabaye.
Ubwa Kwizera na Mukaperezida burabaye abavuga nibahore burabaye.
Courage Kwizera! abavuga nibaceceke amagambo ntamara icyumweru!