Bosco Ntaganda abaye uwa Mbere ukatiwe igihano gikakaye na ICC

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rumaze gukatira Bosco Ntaganda gufungwa imyaka 30 nka kimwe mu bihano bibiri bikuru bitangwa n’uru rukiko k’uhamwe n’ibyaha bikomeye.

Mu kwezi kwa Karindwi, Bwana Ntaganda yahamijwe n’uru rukiko ibyaha 18 by’intambara, ibyaha urukiko ruvuga ko yakoze ubwo yari umutegetsi mu nyeshyamba muri DR Congo hagati ya 2002 na 2003.

Abaye umuntu wa Kabiri uhamijwe ibi byaha nyuma y’uwari umukuriye Thomas Lubanga wabihamijwe mu 2012.

Ntaganda yahamijwe ibirimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi.

Imiryango inyuranye iharanira inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyaha biregwa Bosco Ntaganda, yari yasabye ko yahanwa mu buryo bukomeye kandi na bo bagahabwa indishyi z’akababaro.

Mu kumukatira ibihano uyu munsi, umucamanza yavuze ko urukiko rwarebye kuri buri cyaha n’ingaruka zikomeye cyane cyagize ku bagikorewe.


Bosco Ntaganda ubwo yari ahagurutse ngo abwirwe igihano n’urukiko

Nta marangamutima Ntaganda yagaragaje mu maso ubwo yari amaze kumva icyo gihano yakatiwe.

Bosco Ntaganda abaye umuntu wa mbere ukatiwe igifungo kirekire mu manza uru rukiko rwaciye kuva rwatangira mu 2002.

Uwigeze guhabwa imyaka myinshi ni Jean Pierre Bemba wakatiwe gufungwa imyaka 18 ariko mu bujurire umwaka ushize agirwa umwere. Na Thomas Lubanga wakatiwe gufungwa imyaka 14.

Urukiko rwavuze ko Bwana Ntaganda w’imyaka 46, ubwe yishe abantu 74 bazwi nk’uko byakusanyijwe mu buhamya butandukanye n’ibimenyetso muri uru rubanza rwatangiye mu 2015.

Umucamanza yavuze ko Bwana Ntaganda akwiye ibihano biruta ibindi bitangwa n’uru rukiko kubera ibyaha bikabije nko gufata ku ngufu abagore n’abana b’abakobwa harimo n’abari munsi y’imyaka 15.

Amateka ye muri Jenoside yimwe agaciro

Mu iburanisha, Ntaganda yari yabwiye urukiko ko bimwe mu byo aregwa yabikoze akiri muto cyane mu myaka.

Yavuze kandi ko yasigiwe ihungabana na jenoside mu Rwanda, ko yagize uruhare mu kugarura amahoro muri Ituri mu 2004 n’ibindi.

Ibi umucamanza yavuze ko bitashingirwaho kuko bitasobanura ibyaha bikomeye yakoze ngo bimugabanyirize igihano.


Umucamanza asoma umwanzuro w’urukiko ku byaha byahamijwe Bosco Ntaganda

Ku byaha byose yahamijwe, yakatiwe igifungo kuri buri cyaha ukwacyo, imyaka yose hamwe uyiteranyije iba imyaka 172.

Umucamanza yavuze ko amategeko y’uru rukiko ateganya ko ibihano bikomeye gitanga ari igifungo cy’imyaka 30 cyangwa igifungo cya burundu.

Maze ati "Bwana Ntaganda haguruka, umwihariko w’uru rubanza ni impamvu y’igihano kiruse ibindi kigenwa n’uru rukiko, igihano kibumbiye hamwe uhawe ni imyaka 30 y’igifungo, ubu wakwicara".

Umucamanza yavuze ko ibijyanye n’indishyi z’akababaro z’abakorewe ibi byaha bizakurikiranwa mu rundi rugereko rw’uru rukiko rubishinzwe.

Bwana Ntaganda afite igihe kingana n’iminsi 30 yo kujurira kuri iki gihano.


Bosco Ntaganda yari yahamijwe ibyaha 18 by’intambara none akatiwe imyaka 30 y’igifungo


Bosco Ntaganda yatangiye gushakishwa n’urukiko rwa ICC mu 2006





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo