Amafaranga akomeze azenguruke muri ako gatsiko k’abantu bamwe

Mu kiganiro UMUBAVU twagiranye na bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru, bagaragaje ko Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council, MHC) aho kuzamura abanyamakuru usanga ahubwo amafaranga igenerwa agenda yiharirwa n’icyo bise ’agatsiko k’abantu bamwe’ aho kubaka abanyamakuru.

Nkusi Uwimana Agnes, ni umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMURABYO, yagize ati "Amafaranga akomeze azenguruke muri ako gatsiko k’abantu bamwe, bakomeze bapange iyo mishinga yo kujya guhugurira abanyamakuru mu ntara, bafunge ibiro, abakozi ba MHC bose birirwe mu biturage bigendera bari muri Mission kugira ngo babone ibyiyongera ku mishahara yabo".

Yakomeje agira ati "Bakire rwose bagure ibibanza bubake amazu, bagure amamodoka meza ariko umunyamakuru we akomeze nyine atsikamirwe hariya hasi asigare ari impfubyi, ntagira Minisiteri imureberera, ntagira ikigo kimureberera n’iyo MHC ishyizweho ikoze umushinga wo kwicururiza ibitangazamakuru no gucuruza abanyamakuru kugira ngo yo abakozi bayo bakire cyane ariko umunyamakuru n’ubundi akomeze ahere ha handi hasi akomeze ahonyorwe, ntazagire n’igihe yegura umutwe".

Akomeza avuga ko n’umunyamakuru ushatse kugaragaza ukuri, yegezwa ku ruhande, ati "Wa munyamakuru ugerageje kwerekana iyo mikorere mibi ya MHC, bagerageza uburyo bwose bwo kumwegezayo kugira ngo atabasakuriza akabicira umushinga wabo batangiye wo kuriramo amafaranga".

Avuga ko mu gihe hari gahunda runaka, bagerageza gutumira abanyamakuru bacecetse, batabavuga nabi, ati "Baratumira ba banyamakuru bacecetse, ba bandi nyine ’ba karame Mwidishyi’, ba bandi nyine bikorera rya tangazamakuru rya ’Propaganda’ ritagira icyo rihindu, bagenda bavayo n’ubundi bagacengeza amatwara ya Guverinoma, ntibashobore kwerekana ibitagenda ngo babe bavugira umuturage".

Kuri we ngo yumva amafaranga ahabwa Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu rwego rwo kuzamura itangazamakuru, yahabwa Minisiteri runaka yahabwa itangazamakuru kugira ngo bifashe kugera kuri buri bitangazamakuru bitanyuze muri MHC.

Ati "Birutwa nuko yasubizwa za Minisiteri tukongera tugakora nkuko mbere twakoraga, ibitangazamakuru byose bikajya bihabwa ayo mafaranga akabigeraho aciye mu zindi nzira ariko adaciye muri Media High Council kuko ntabwo atugeraho rwose".

Gatera Stanley na we ni umuyobozi w’ikinyamakuru UMUSINGI, ntajya kure y’ibyavuzwe na mugenzi we kuko we abona nta n’aho rijya cyangwa riva.

Umunyamakuru amubajije niba atabona itangazamakuru ryo mu Rwanda ritagenda ritera intambwe ndetse ryiyubaka, ati "Gutera intambwe? Gutera intambwe se ni ukuvuga iki?".

Umunyamakuru amusubije ko gutera intambwe ashatse kuvuga ari ukugenda ryiyubaka, ati "Sha nta myiyubakire nyayo, yeee ntayo!".

Abajijwe uko abona itangazamakuru ryo mu Rwanda, ati "Mbona itangazamakuru hano mu Rwanda cyane cyane jyewe ndavuga ku itangazamakuru ryigenga, mbona ryarapfuye...mbese ni nka kwa kundi bavuga ngo ’ni ukubona umuntu agenda gusa’, ryarapfuye mbese burundu".

Muri iki kiganiro aba bayobozi b’ibitangazamakuru banagaragaje urusobe rw’ibitekerezo byabo ku itangazamakuru ry’u Rwanda birimo uburyo ryagiye rigira ibibazo, icyatumye ripfa n’ibindi dore ko banarifitemo ubunararibonye.

Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council, MHC) ni Urwego rwigenga rushinzwe kubaka ubushobozi bw’Itangazamakuru mu Rwanda, yashyizweho mu mwaka wa 2002 n’itegeko ry’itangazamakuru nomero yaryo ya 18/2002 ryo ku wa 11/05/2002 mu ngingo yaryo ya 73, riza kwemezwa n’itegeko teka rya Perezida wa Repubulika mu nomero yaryo ya 99/01 ryo kuwa 12/11/ 2002.

Inshingano nyamukuru z’Inama Nkuru y’Itangazamakuru zari kurengera , kugenzura no guteza imbere itangazamakuru n’abakora umwuga w’Itangazamakuru, ikaba kandi yari ifite inshingano yo kurengera rubanda rugezwaho amakuru.

Mu mwaka wa 2013 iyi Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yaje guhindurirwa inshingano, igirwa ikigo cyigamije gukora ubuvugizi bugamije kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru.

Nubwo iki kigo cyashyizweho kikanahabwa izi nshingano, bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bagaragaza ko iki kigo ntacyo kibamariye kandi aricyo cyakabaye kibazamura dore ko ubu nta Minisiteri igifite mu nshingano itangazamakuru nkuko byahoze mbere.

Ibi babishingira ku kuba hari nka zimwe mu nama zireba abayobozi b’ibitangazamakuru zakabarebye usanga batanamenya igihe zabereye ahanini ngo ugasanga zatumiwemo abantu batagaragaza imikorere mibi ya MHC nyamara ihari kandi yigaragaza irimo abantu batumirwa mu mahgurwa bagashyiraho uburyo rwo kwiyandikisha kuri murandasi nyuma bagakoresha ubutumire bwanditse abakoresheje uburyo bwa murandasi ntibafatwe.

Umva muri Video ikiganiro kirambuye:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Sakega Kuya 7-10-2019

Abanyamakuru niyihangane ibibazo ni byinshi inaha, ariko bo bazi kwivugira.

Murakoze Kuya 4-10-2019

Ewe sinzi niba birabagwa amahoro gusa ikibyimbye amaherezo kizasandara mubyukuri abantu benshi ntabwo bishimye nukubona bagenda ariko ntawahangara kuvugisha ukuri ariko amaherezo bazsvuga ibintu nibidahinduka Mana tabara ibiremwa byawe turengere turajwinginze cg uze udukure muruyimbi yimburamumaro

Umukiriya Kuya 4-10-2019

Nkunda imodoka Za Hyundai ariko kuri office yabo kuki poid lourd bafite umukozi ushaka indonke mubakiriya ba Hyundai Witwa Faustin. Ukwima piece kandi ihari!!! Yajya kuyiguha agakuba ibiciro hejuru ya 2 !!!! Abayobizi be babikurikirane. Arakabije