Algeria: Perezida Bouteflika wari umaze iminsi asumbirijwe yavuze igihe azegura

Hashize iminsi muri Algeria humvikana imyigaragambyo y’abasaba Perezida Bouteflika kuva ku butegetsi bashingira ko atagishoboye kuzuza inshingano z’umukuru w’igihugu, uretse aba baturage kandi igisirikari n’ubuyobozi bw’ishyaka rye na bo bari bamaze kumukuraho amaboko bamusaba kurekura ubutegetsi.

Kuri uyu wa Mbere itangazamakuru rya Leta y’iki gihugu ryatangaje ko Perezida Abdul Aziz Bouteflika wari umaze igihe yotswa igitutu ngo ave ku butegetsi, azegura ku itariki ya 28 Mata 2019.

Perezida Bouteflika yatangaje ko azayobora kugeza inzibacyuho irangiye ariko akegura bitarenze tariki 28 Mata 2019 nk’ uko bikubiye mu itangazo ryo muri Perezidansi y’iki gihugu.

Uyu mukambwe w’imyaka 82 y’amavuko amaranye igihe uburwayi butuma agendera mu kagare k’ indembe cyangwa abamugaye. Mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2019 nibwo abaturage bagiye mu mihanda mu myigaragambyo berura ko icyo bashaka ari uko uyu musaza ava ku butegetsi.

Abaturage bakimara kumva ko Perezida Bouteflika azegura tariki 28 Mata basazwe n’ibyishimo imijyi ihinduka induru y’ibyishimo nk’uko bigenda iyo abantu bishimira intsinzi y’ikipe bafana. Abari batwaye imodoka bavugije amahoni abandi bahondagura imodoka.

Gusa ariko nubwo abaturage bishimiye umwanzuro Perezida wabo yafashe ntibyababujije gukomeza imyigaragambyo. Abaturage bakomeje imyigaragambyo basaba uyu mukambwe guhita yegura adategereje tariki 28.

Abanya-Algeria bavuga ko batizeye ko iyi tariki Perezida wabo yatanze azayubahiriza kuko amaze kubizeza byinshi birimo ibisa no kwivuguruza. Bouteflika yabanje kuvuga ko ataziyamamaza mu matora ataha, arongera avuga ko azayobora kugeza igihugu kibonye undi Perezida none yongeye atangaza ko azegura manda ye itarangiye bitarenze tariki 28 Mata. Abatuye iki gihugu baribaza icyo uyu mukambwe azubahiriza n’icyo atazubahiriza mu byo yavuze byose.

Uyu mukambwe aherutse gutakaza imbaraga zikomeye ubwo ubuyobozi bw’igisirikare n’ubuyobozi bw’ishyaka rye batangazaga ko batakimushyigikiye.

Umuyobozi w’igisirikare cya Algeria aherutse gusaba uyu musaza kwegura cyangwa akeguzwa n’abadepite bakurikije ingingo y’ 102 mu itegeko nshinga rya Algeria ivuga ko Perezida wa Repubulika ashobora gukurwa ku butegetsi bitewe n’ uburwayi bukomeye. Perezida Bouteflika yavutse tariki 2 Werurwe 1937, ari ku butegetsi kuva 1999.

PNG - 999.8 kb
Perezida wa Algeria Abdelaziz Bouteflika azegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu mbere yuko manda ye irangira tariki ya 28 Mata 2019
PNG - 510.1 kb
Perezida Abdelaziz Bouteflika yari ageze habi kuko yari anasigaye anagendera mu kagare

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo