Abayobozi bakomeye  ba Uganda bafatiwe ibihano

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano byo kwima visa bamwe mu bayobozi ba Uganda bashinjwa uruhare mu bugizi bwa nabi bwabaye mu matora ya Perezida yabaye muri Mutarama 2021.

Amerika yatangaje ko imyitwarire ya Leta ya Uganda mu bikorwa byo kwiyamamaza na nyuma yaho byagejeje ku matora yaranzwe no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika, Antony J. Blinken rivuga ko muri icyo gihe cy’amatora abakandida batavuga rumwe na Leta bibasiwe, bagafungwa kandi bagafungwa ntacyo bashinjwa.

Inzego z’umutekano za Uganda zishinjwa uruhare mu mpfu z’abaturage b’inzirakarengane n’abatavuga rumwe na Leta muri icyo gihe, ndetse no kwibasira abanyamakuru mbere, mu gihe cy’amatora na nyuma yaho.

Imiryango itegamiye kuri Leta n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu baribasiwe, baterwa ubwoba, barafungwa abandi basubizwa mu bihugu byabo, bamwe bakimwa n’uburenganzira kuri konti zabo za banki.

Iki gihugu kandi gishinjwa kwibasira indorerezi mpuzamahanga n’iz’imbere mu gihugu zitari mu murongo wa Leta, zimwa uburenganzira bwo gukurikirana amatora.

Ntabwo Amerika yatangaje amazina y’abayobozi ba Uganda bafatiwe ibihano. Ni mu gihe biteganyijwe ko Perezida Yoweri Museveni azarahirira indi manda mu kwezi gutaha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo