Close MORE NEWS Abavoka umuryango wa Rusesabagina wamushyiriyeho basaba USA n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-10-2020 saa 08:07' whatsapp Facebook Abanyamategeko umuryango wa Paul Rusesabagina washyizeho ngo bamwunganire, bavuga ko bari gusaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda. Byatangajwe n’Umunya-Canada, Philippe Larochelle, umwe mu banyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina wahisemo ngo umwunganire. Impamvu bashaka ko ibi bihugu bishyira igitutu ku Rwanda, ngo ni ukugira ngo umukiriya wabo yunganirwe n’abo yifuza. Ni nyuma y’aho aba banyamategeko batangarije ko leta y’u Rwanda yabimye uburenganzira bwo kugera ku mukiriya wabo, ndetse ntibemererwe no kumuburanira mu rubanza. Umubiligi Vincent Lurquin na we uri muri iri tsinda ry’abunganizi barindwi yageze mu Rwanda. Avuga ko urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwamwimye uburenganzira bwo guhura na Paul Rusesabagina. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 nk’uko BBC yabitangaje, Maitre Lurquin yavuze ko ubusanzwe ari we wakurikiranaga dosiye ya Paul Rusesabagina kuva mu myaka ibiri ishize, kuko ngo icyo gihe ni bwo leta y’u Bubiligi yatangiye gukurikirana ikirego cye ubwo yari imaze gushyirizwa na leta y’u Rwanda dosiye y’ibyaha akurikiranweho. Ibyo abishingiraho avuga ko ari impamvu yumvikanisha uburyo yagombaga gukomeza kuburanira umukiriya we no mu Rwanda, afatanyije na Gatera Gashabana, undi munyamategeko muri barindwi umuryango wa Rusesabagina wahisemo. Paul Rusesabagina bivugwa ko yafashwe tariki ya 29 Kanama 2020 ariko urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB rwamwerekanye ku cyicaro cyarwo kiri ku Kimihurura ku wa 31 Kanama 2020. Aregwa n’u Rwanda ibyaha 13 bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba wa FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 14 Nzeri 2020 yunganiwe n’abanyamategeko babiri; David Rugaza na Emelyne Nyembo, bivugwa ko yatoranyije ku rutonde yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu Paul Rusesabagina atuyemo, u Bubiligi kikaba igihugu cyamuhaye ubwenegihugu. Ibi ni byo iri tsinda ry’abanyamategeko barindwi riheraho, risaba ibi bihugu kwinjira muri dosiye y’urubanza rwa Paul Rusesabagina. Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Abavoka umuryango wa Rusesabagina wamushyiriyeho basaba USA n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-10-2020 saa 08:07' whatsapp Facebook Abanyamategeko umuryango wa Paul Rusesabagina washyizeho ngo bamwunganire, bavuga ko bari gusaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda. Byatangajwe n’Umunya-Canada, Philippe Larochelle, umwe mu banyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina wahisemo ngo umwunganire. Impamvu bashaka ko ibi bihugu bishyira igitutu ku Rwanda, ngo ni ukugira ngo umukiriya wabo yunganirwe n’abo yifuza. Ni nyuma y’aho aba banyamategeko batangarije ko leta y’u Rwanda yabimye uburenganzira bwo kugera ku mukiriya wabo, ndetse ntibemererwe no kumuburanira mu rubanza. Umubiligi Vincent Lurquin na we uri muri iri tsinda ry’abunganizi barindwi yageze mu Rwanda. Avuga ko urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwamwimye uburenganzira bwo guhura na Paul Rusesabagina. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 nk’uko BBC yabitangaje, Maitre Lurquin yavuze ko ubusanzwe ari we wakurikiranaga dosiye ya Paul Rusesabagina kuva mu myaka ibiri ishize, kuko ngo icyo gihe ni bwo leta y’u Bubiligi yatangiye gukurikirana ikirego cye ubwo yari imaze gushyirizwa na leta y’u Rwanda dosiye y’ibyaha akurikiranweho. Ibyo abishingiraho avuga ko ari impamvu yumvikanisha uburyo yagombaga gukomeza kuburanira umukiriya we no mu Rwanda, afatanyije na Gatera Gashabana, undi munyamategeko muri barindwi umuryango wa Rusesabagina wahisemo. Paul Rusesabagina bivugwa ko yafashwe tariki ya 29 Kanama 2020 ariko urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB rwamwerekanye ku cyicaro cyarwo kiri ku Kimihurura ku wa 31 Kanama 2020. Aregwa n’u Rwanda ibyaha 13 bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba wa FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 14 Nzeri 2020 yunganiwe n’abanyamategeko babiri; David Rugaza na Emelyne Nyembo, bivugwa ko yatoranyije ku rutonde yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu Paul Rusesabagina atuyemo, u Bubiligi kikaba igihugu cyamuhaye ubwenegihugu. Ibi ni byo iri tsinda ry’abanyamategeko barindwi riheraho, risaba ibi bihugu kwinjira muri dosiye y’urubanza rwa Paul Rusesabagina. Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi