Abaregwa guhombya Leta asaga miliyari 2Frw urukiko rwanze kubarekura

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020 rwategetse ko abarimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra) bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Abo hamwe na Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire (RHA), Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse na Rusizana Aloys, bashinjwa guhombya Leta asaga miliyari 2Frw.

Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no kugira akagambane n’upiganira isoko rya Leta bituruka ku nzu Rusizana yagurishije Leta mu mwaka wa 2018, ikagurwa amafaranga menshi kandi nta piganwa ribayeho nkuko ubushinjacyaha bubivuga.

Kuri uyu wa Gatanu urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe imyanzuro ku nzitizi zatanzwe n’abaregwa, rwemeza ko bakomeza gufungwa.

Umucamanza yahereye ku munyemari Rusizana Aloyse wagurishije Leta inzu, yavuze ko abunganizi be babwiye urukiko ko arwaye ko kandi akeneye Umuganga umwitaho, ngo babwiye Urukiko ko kuva Rusizana yagera muri Gereza atarabonana n’Umuganga.

Yavuze ko ntaho abunganira uregwa berekanye ko Rusizana yashatse kwivuza bikanga. Ku ngwate yatanze, Umucamanza yavuze ko zitaba impamvu zikomeye zatuma arekurwa.

Ategeka ko akomeza gufungwa akazafungurwa cyangwa agakatirwa n’inkiko mu mizi.

Umucamanza uku ni na ko yavuze kuri Rwakunda Christian, uyu yabaye Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ko ingwate yatanze zitahabwa agaciro uregwa ataraburana mu mizi.

Kuri Serubibi Eric na we wayoboye Ikigo k’Igihugu cy’Imyubakire (Rwanda Housing Authority, RHA) rwategetse ko afungwa akarindira kuburana mu mizi, ngo ingwate yatanze na we zateshejwe agaciro kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho.

Umucamanza yavuze ko Kabera Godfrey na we azarekurwa ari uko urubanza rwaburanishijwe mu mizi agatsinda.

Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi, na we ingwate ze zateshejwe agaciro.

Umucamanza ati “Ingwate za Caleb RWAMUGANZA nta shingiro zifite, arakomeza afungwe kugera urubanza ruburanishwa mu mizi.”

Munyabugingo Bonaventure na we uregwa muri uru rubanza Umucamanza yavuze ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Umucamanza ategetse ko abaregwa bose bakomeza gufungwa muri Gereza. Urubanza ruzaburanishwa mu mizi ku wa 13 Ugushyingo 2020 saa mbiri za mugitondo.


Uhereye ibumoso hari Rwakunda Christian, Serubibi Eric na Caleb Rwamuganza

Ijambo rya Mbere umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR, Pastor NDAYIZEYE Isaie yavuze, ati "Guhindura ibintu ntibisaba imyaka", UMUBAVU TV twakurikiranye ihererekanyabubasha ryose uko ryakabaye, urabyibonera uko byari byifashe muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo