Abanyamakuru Byansi na ’Popote’ batawe muri yombi na RIB

Mu masaha ya saa sita z’ijoro (12:03 PM) ryo kuri uyu wa 26 Kamena 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abanyamakuru babiri, Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier uzwi cyane nka ’Popote’ bashinjwa kwigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19.

Amahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru mu Rwanda mu ngingo yayo ya 24 ivuga kurengera umunyamakuru, ivuga ko hashingiwe ku mwuga we wihariye, umunyamakuru aho ari hose mu gihugu agomba kugira uburenganzira busesuye ku mutekano we, uw’ibikoresho bye, ku kurengerwa n’amategeko no ku iyubahirizwa ry’agaciro ke nta mananiza nta n’ibibanje gusabwa.

RIB ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti "RIB yafunze Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier, bombi ni abanyamakuru bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 no guhohotera abashinzwe kuyubahiriza".

Aba bombi ngo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo umunyamakuru Byansi yashyize ifoto kuri Twitter yambaye amapingu, yongeraho ko yafashe amafoto y’uburyo abapolisi bubahirizaga gahunda yo kuba nta bantu bakiri mu nzira nyuma ya saa tatu.

Polisi yahise isubiza ivuga ko yafashwe ari kumwe n’abandi bantu bari mu nzira bagenda muri Remera nyuma ya saa tatu z’ijoro.

Yakomeje iti "Wasabye ko ufatwa mu buryo bwihariye, ubwira nabi abapolisi ko uri umunyamakuru ndetse ko ku gufata batazi ibyo barimo”.

Polisi ivuga ko yakomeje kwitwara nabi ubwo bamusobanuriraga ko nta mpamvu yumvikana ituma adafatwa kimwe n’abandi, cyane ko bose bari barenze ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi.

Byansi Samuel Baker ni umunyamakuru ukorera ’m28investigates.com’ mu gihe Nshimyumukiza Janvier ’Popote’ ari umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanyen birimo Imvaho Nshya, Isango Star (n’ubu agikorera) n’ibindi.

Uyu Popote kandi ni we wari uri gukora nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), inshingano yabaye ahawe by’agateganyo nyuma yuko Gonzaga Muganwa wari uzifite asezerewe ku mpamvu zitavuzweho rumwe n’abanyamakuru.


Umunyamakuru Byansi yashyize ifoto kuri Twitter yambaye amapingu, yongeraho ko yafashe amafoto y’uburyo abapolisi bubahirizaga gahunda yo kuba nta bantu bakiri mu nzira nyuma ya saa tatu.


Polisi yahise isubiza ivuga ko yafashwe ari kumwe n’abandi bantu bari mu nzira bagenda muri Remera nyuma ya saa tatu z’ijoro.


Uyu Popote RIB yataye muri yombi ni we uri gukora nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ mu gihe hategerejwe ko umwanya uzashyirwa ku isoko ugahatanirwa


Byansi Samuel Baker na we RIB ifunze kimwe na mugenzi we bashinjwa kwigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo