Abantu batekereza nkatwe bapfa nabi, guhimbirwa ibyaha..., Karasira Prof Nigga

Kubera ibitekerezo bye akunze gutanga bikumvikana mu buryo butandukanye n’ubw’abandi, Karasira Aimable ’Professor Nigga’ avuga ko ibi bishobora gutuma apfa nabi nkuko byagiye bigendekera bamwe mu bantu babaye ibihangange mu gutanga ibitekerezo byabo bakabizira.

Mu kiganiro n’UMUBAVU Karasira avuga ko mu gihe yapfa, abantu aribwo wasanga bavuga ko yari umuntu utinyuka kandi nyamara ntawabimubwiye akiri muzima.

Ati "Ushobora kuzapfa bati ’yari umuntu utinyuka’ ariko ubwo nanapfuye, gupfa byo ni ugupfa nka Yezu, upfa nabi kabisa, urumva abantu batekereza nkatwe nta garanti, ni ugupfa nabi, ugapfa uri umukene, kwicwa kubonerwa ibyaha, ibintu nyine...ni ku isi yose si hano, ni nk’ibyo bya ba Mandela, ba Thomas Sankara wo muri Burkinafaso, ba Lumumba batwitse, ni ibyo...".

Muri iki kiganiro kandi Karasira, yagarutse ku biyobyabwenge usanga biyogoza bamwe, Aba-Slay Queen, imyemerere ye n’izindi ngingo zitandukanye.

Iyumvire muri Video ibitekerezo bya Karasira ’Prof Nigga’:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Karasira Kuya 11-09-2019

Video yuwo mugabo. Karasira
Ntago ifunguka ntago nzi impamvu
Kandi avuga ibintu bimwe na bimwe
Byukuri!