Abakozi babiri b’Akarere ka Gicumbi birukanwe  bazira inyandiko

Umuyobozi w’ishami ry’ubutaka n’ibikorwaremezo mu karere ka Gicumbi ndetse n’ushinzwe ibikorwaremezo by’amazi muri iri shami birukanwe mu kazi nyuma yo kubasaba gukosora mu nyandiko ntahagire igihinduka.

Abirukanwe mu kazi ni Sinumvayabo Emmanuel wari ukuriye Ishami ry’ubutaka n’ibikorwaremezo na Biziyaremye Emmanuel wari ushinzwe gukurikirana ibikorwaremezo by’amazi muri iri shami. Amabaruwa abasezerera mu kazi akaba yaranditswe tariki ya 12 Kanama, bo bayashyikirizwa ku wa Gatanu, tariki 13 Kanama 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika aba bakozi cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko batanozaga serivise no kutazitangira igihe mu nshingano zabo za buri munsi.

Ati “twabahagaritse kubera kutuzuza inshingano bashinzwe umunsi ku munsi, harimo kutanoza serivise no kutazitangira igihe, ibi bikagira ingaruka mu kwihutisha iterambere ry’abaturage n’imikorere y’akarere muri rusange”.

Yakomeje avuga ko bari barabanje gusabwa ibisobanuro mu nyandiko ariko ibisobanuro ntibize kunyura ubuyobozi.

Yagize ati “uko itegeko ry’umurimo ribivuga iyo umukozi wa leta afite ibyo akurikiranyweho cyangwa umukoresha afite ibyo amubaza, abimubaza mu nyandiko kandi niko byagenze. Ntibyatunyuze tubohereza mu kanama gashinzwe gukurikirana imyitwarire mbonezamirimo karacukumbura kagaha raporo umuyobozi w’urwego kamugira inama, ariho twahereye twicara tugafata icyemezo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, avuga ko mu gihe hataraboneka abasimbura hagiye gushaka aba bakora mu mwanya w’aba kugirango abaturage serivise bakeneye zidahagarara.

Ati “mu gihe hataraboneka aba basimbura mu buryo bwemewe n’amategeko, turashyiramo abantu baba bakora izo nshingano mu rwego rwo gutuma serivise zidahagarara.”

Muri serivise zitanoze bashinzwa harimo kurangarana aba bagana bashaka serivise muri iri shami ry’ubutaka n’ibikorwaremezo(One Stop Center), gutinda gutanga ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka, abaturage batabarurirwa ngo bahabwe ingurane ku hacishwa ibikorwa remezo n’ibindi bijyanye n’inshingano bari bashinzwe.

Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo