Abahungu batsinze ku manota yo hejuru mu bizamini bisoza abanza na Tronc Commun/ Reba amanota niba warakoze hano

Amanota yatangajwe agaragaza ko mu banyeshuri 247 763 bakoze ibizamini bisoza abanza, abatsinze bangana na 81.1% bagera kuri 201 080.

Abatsinze bari mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza ni 8 271 bangana na 3.3%. Muri bo abakobwa bangana ba 45.2% bangana 3736 mu gihe abahungu ari 54.8% bangana na 4535.

KANDA HANO UREBE AMANOTA YAWE NIBA WARAKOZE IKIZAMIN.

Abanyeshuri bakoze ikizamini cy’icyiciro rusange mu 2018 bangana na 99 209. Muri bo abagera kuri 80 966 (83.3%) baratsinze. Abakobwa batsinze ni 41 990 (51,90%) mu gihe abahungu ari 38 976 (48.10%).

Muri Tronc Commun, abaje mu cyiciro cya mbere ni 9612 biganjemo abahungu ku kigero 60.60% mu gihe abakobwa ari 39.40%.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Ukuboza 2018, ubwo hatangazwaga aya manota yavuze ko hari ibitaragenze neza.

Yagize ati "Hari ibitaragenze neza mu bizamini aho abana 149 bo mu mashuri abanza na 78 mu cyiciro rusange. Aba amanota yabo ntiyasohotse. Abenshi ni abarimu babakopeje."

Minisitiri Munyakazi yavuze ko abarimu bafatiwe mu bikorwa byo gukopeza bazashyikirizwa ubugenzacyaha.

Imibare y’abafatiwe mu bikorwa byo gukopera mu mwaka wa 2017 bari 354 mu mashuri abanza na 83 mu cyiciro rusange.

Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa 12 Ugushyingo bisozwa ku wa 14 Ugushyingo 2018.

Mu gihe abakoze mu cyiciro rusange batangiye ku wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MPOZEMBIZI JEAN CLAUDE Kuya 31-12-2018

USHAKA KUREBA AMANOTA YUMUNYESHURI YAKORESHA IKI?