Abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri Polisi yabafashe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho gusambanya ku gahato abakobwa babiri bo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba.

Aba bafashwe Polisi ivuga ko bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Ni nyuma yuko mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2020, abagizi ba nabi batahise bamenyekana bateye mu rugo rw’umuturage bagasambanya abakobwa bavukana babiri umwe w’imyaka 18 n’undi wa 20 babafatiyeho intwaro gakondo.

Icyo gihe amakuru yavuze ko aba bakobwa babiri basanzwe mu nzu baryamye, nuko aba bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro babafata ku ngufu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yatangaje icyo gihe ko abateye uru rugo bahise batangira gushakishwa ku bufatanye na Polisi.

Yagize ati "Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya, ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya, turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa."

Yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo.

Bivugwa ko Se w’aba bakobwa yabyutse ngo abatabare, aba bagizi ba nabi bamwumva bakiruka.

Aba bakobwa bahise bajyanywa ku bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho.

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho, ubu iyobowe n’umugore Mbere yuko haboneka uyiyobora mu nzibacyuho, byinshi wabimenyaho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo