Uyu munsi wari uwo kwakira abanyeshuri bashya

Ubwo mu kigo cy’ishuri cya APADE bakiraga abanyeshuri bashya, byari ibirori bikomeye byaranzwe n’udushya dutandukanye turimo no kwerekana impano zidasanzwe ku banyeshuri basanzwe barererwa muri iki kigo.

Umwe mu bayobozi ba APADE yabwiye aba banyeshuri bashya bakiriwe ko ubutaha bazajya bategura ibirori birengejeho mu gukomeza kwagura no kwita ku mpano bamwe mu bo barera baba bafite.

Ati "Tuba tugira ngo tunabahugure mu bintu byinshi bitandukanye, kandi iyi ni ntangiriro kuko ubutaha tuzajya dukora ibintu birenze ahangaha kandi mu byiciro bitandukanye".

Media Club ikorera mu kigo cy’ishuri cya APADE yasusurukije Abanyeshuri bashya bari bakiriwe ndetse n’abari basanzwe karahava mu mbyino, indirimbo n’utundi dushya twagiye tugaragazwa na bamwe mu banyeshuri bifitemo.

Irebere Video y’uburyo byari byifashe muri APADE bakira abanyeshuri bashya:

JPEG - 258.4 kb
Abanyeshuri bashya muri APADE banyuzwe n’uburyo bakiriwemo

JPEG - 158 kb
Abarezi barerera muru APADE

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo