Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya

Ubuyobozi bw’ikigo Ubumwe Cleaning Services (UCS) Ltd gikora imirimo yo gukusanya no gutwara ibishingwe biva mu ngo no mu mahoteli n’ahandi hatandukanye buratangaza ko iki kigo kizanye Service zo gutwara imyanda vuba kuko ngo muri uyu mwaka bazamye imikorere idasanzwe kandi y’indashyikirwa ugereranyije n’ibindi bigo bikora nka bo.

Umunyamakuru yabajije uyu muyobozi wa Ubumwe Cleaning Services Ltd icyo avuga ku kuba abantu benshi bagenda banuganuga imikorere mibi y’ibigo by’isuku, yavuze ko ikibazo kijyanye n’isuku cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye zirebwa nacyo mu kugishakira umuti urambye.

Yagize ati “Gahunda y’isuku yashyizwemo imbaraga mu buryo budasanzwe n’ Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Umujyi wa Kigali (Uturere 3 tuwugize), mu gushaka uburyo ibibazo byose bijyanye n’isuku byakemuka bityo mu Ubumwe Cleaning Services Ltd twe tukaba nta bibazo dufite kuko twabikemuye ku buryo burambye”.
Kanda hano wumve ikiganiro umuyobozi wa Cleaning Services (UCS) Ltd

Abajijwe inama yagira ibindi bigo byita ku isuku usanga bidatanga serivisi zikwiriye neza, yavuze ko abakiriya babo aribo Banyarwanda hari igihe usanga nabo batubahiriza amasezerano baba bagiranye bityo ugasanga niho havutse ikitwa serivisi mbi.

Yagize ati “Hari igihe abahabwa serivisi batubahiriza amasezerano baba bagiranye na Kampani itwara ibishingwe arimo amafaranga agomba kwishurwa n’ingano y’ibishingwe bigomba gutwarwa, iyo abahabwa serivisi batubahirije ibi nibwo usanga abatanga serivisi nabo bafashe ibyemezo bityo ugasanga niho havutse ikitwa serivisi mbi.”

Yakomeje avuga ko ikindi kibazo bahura nacyo ari nko mu gihe cy’imvura aho usanga hari aho bigorana ko imodoka zihagera kubera imihanda mibi ugasanga bamwe bafatiyeho bavuga ko bahabwa serivise mbi ngo gusa ibi byose bikaba byaragiye biganirwaho mu nama zitandukanye bigashakirwa umuti urambye.

Ubumwe Cleaning Services Ltd ni ikigo gikorera hafi mu mujyi wa Kigali wose kinitegura kwambuka ku mbibi zirenze umujyi wa Kigali ariko kikaba gifite imirenge gikoreramo cyane umunsi ku wundi irimo Gatenga, Niboyi, Gikondo, Gahanga na Kicukiro hakiyongeraho n’amahoteli atandukanye akorana n’iki kigo.

Ku bijyanye n’ubushobozi bwa Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd mu kunoza isuku, ifite ubushobozi buhagije kuko ifite imodoka zabugenewe zihagije dore ko yanatangiranye uyu mwaka 2019 Systeme igaragaza ko ubushobozi bw’ikigo buhagije aho imirimo yakorwaga mu minsi itandatu isigaye ikorwa mu minsi ine gusa indi isigaye ngo icyumweru yuzure igasigara ikoreshwa mu gufasha abakiriya bahabwa serivisi umunsi ku wundi.

Bivuze ko Kampani iramutse ibonye indi mirenge yiyongera ku yo isanzwe ikoreramo yakomeza akazi nkuko bisanzwe kandi serivisi zigatangwa neza nta kibazo na kimwe kibayeho kubw’ubushobozi ntayegayezwa bw’ikigo.

Ubumwe Cleaning Services Ltd kandi itangiranye umwaka wa 2019 ingamba zo kunoza ku rwego rwo hejuru serivisi itanga ugereranyije n’umwaka ushize wa 2018 aho umurenge wose uzajya ukorerwa isuku umunsi umwe gusa aho kuwumaramo iminsi myinshi ndetse no gukomeza kwigisha/gukangurira abaturage umuco w’isuku bigishwa kuvangura ibishingwe, kubishyira mu mifuka bitandukanye, gukubura aho abantu batuye, gukuraho ibihuru ndetse n’umwihariko wa Kampani wo gukangurira abaturage gukora isuku nk’umuco.

Umuyobozi wa Kampani ya Ubumwe Cleaning Services Ltd ashimira Leta y’u Rwanda ko ishyigikira ba Rwiyemezamirimo bikorera ku giti cyabo by’umwihariko muri iyi gahunda igendanye n’isuku n’isukura ikaba yaratanze imbaraga zidasanzwe ndetse n’ubushobozi bwinshi byabafashije kugera aho bageze ugereranyije n’uburyo batangiye mu bibazo.

Akomeza ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame cyane cyane ashingiye ku murongo ufatika Leta arongoye yashyizeho wo gushishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo ari naho igitekerezo cyo gushinga iki kigo abereye umuyobozi cyavuye.

PNG - 906.5 kb
Umuyobozi wa Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd itwara ibishingwe ntiyemeranya n’abayishinja gutanga serivisi mbi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rutagengwa Theogene Kuya 5-01-2019

Iyi kampani yaje ikenewe
Tubonereho umwanya dushimiye ubuyobozi byigihugu bwashyizeho kampani zisuku kuko Ubu ntituba tubona aho dukandagira nirwara izanwa nimyanda aba arinyinci

Turashimira iyi kampani imikorere myiza iyiranga ntiyica gahunda yo gutwara mukomerezaho .

Rutagengwa Theogene Kuya 5-01-2019

Iyi kampani yaje ikenewe
Tubonereho umwanya dushimiye ubuyobozi byigihugu bwashyizeho kampani zisuku kuko Ubu ntituba tubona aho dukandagira nirwara izanwa nimyanda aba arinyinci

Turashimira iyi kampani imikorere myiza iyiranga ntiyica gahunda yo gutwara mukomerezaho .

Rutagengwa Theogene Kuya 5-01-2019

Iyi kampani yaje ikenewe
Tubonereho umwanya dushimiye ubuyobozi byigihugu bwashyizeho kampani zisuku kuko Ubu ntituba tubona aho dukandagira nirwara izanwa nimyanda aba arinyinci

Turashimira iyi kampani imikorere myiza iyiranga ntiyica gahunda yo gutwara mukomerezaho .