Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli

Hill Top Hotel&Country Club ni Hoteli iherereye I Remera aho bakunze kwita mu Giporoso urenze Feux-Rouges nka Metero 100 werekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe.

Muhunde Fred, ni umukozi muri iyi Hoteli, yaganiriye n’Umubavu.com asobanura Serivisi zitangwa na Hill Top Hotel&Country Club n’umwihariko wayo watuma umuntu ayihitamo arenze amahoteli menshi abarizwa mu mujyi wa Kigali.

Yatangiye avuga ko Hill Top Hotel&Country Club yakira abakiliya bayigannye mu buryo butandukanye kandi bwihariye dore ko ifite ibyumba bisaga 116 biri mu byiciro bitandukanye bifasha buri wese kuhibona birimo Sweet Rooms, Relax Junior Sweet Rooms (Icyumba cyakwakira umuryango), VIP Rooms, Standard Double Rooms, Double Rooms, Single Rooms, n’icyumba cyakira abantu babiri kuko kiba kirimo ibitanda bibiri bitandukanye, ibi byumba byose bikaba biteganyijwe mu buryo buri muntu wese yibonamo bitewe n’ubushobozi bwe.

Hill Top Hotel&Country Club kandi ifite na Gym , Sauna, Swimming Pool na Massage bikora amasaha 24/24. Harimo kandi Restaurant&Bar nabyo bikora amasaha 24 ku yandi aho ushobora gusangamo ibyo kurya by’ubwoko bwinshi bitewe n’indyo ushaka kurya.

Iyi Hoteli ifite amasare y’inama (Conference Hall) agera ku 10 aho agenda arutana mu bunini bitewe n’abantu yakira bityo ukaba ushobora guhitamo bitewe n’umubare w’abantu ushaka kwakira. Muri aya masare y’inama kandi harimo Salle nini cyane (Big Conference Hall) ishobora kwakira abantu bagera kuri 500 ikunze gukoreshwa mu bukwe cyangwa n’ibindi birori byagutse (Big Events). Iyi Conference Room nini uwayumva ashobora kwibwira ko ibiciro byayo bihanitse ariko nyamara byoroheye buri wese kandi ifite ubwiza budasanzwe bunyuze buri wese.

Si ibyo gusa kandi kuko Hill Top Hotel&Country Clu, yita ku mukiliya wayo uwo ariwe wese yaba n’uvuye hanze dore ko ifite abashoferi bajya gufata umukiliya ku kibuga cy’indege ndetse bakanamusubizayo.

Ntawushidikanya ko Hill Top Hotel&Country Club iri ahantu heza habereye buri wese dore ko iri ku muhanda ahantu hatagoye kumenya ugereranyije n’izindi Hoteli. Mwese muhawe ikaze muri Hill Top Hotel&Country Club, murisanga dore ko iyo ugezemo wisanga umeze nk’uwibereye mu rugo iwawe.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo