Akabanga ntikagira idini niyo mpamvu gakunzwe, menya ibindi bishya kwa Nyirangarama

Iyo bavuze Entreprise Urwibutso cyangwa kwa Nyirangarama benshi bahita batekereza ibikorwa byabo bitandukanye byanogeye benshi kubera umwihariko wabyo n’uburyo biba bikozemo.

Umubavu.com twaganiriye no kwa Nyirangarama batubwira byinshi mu bikorwa bishya bakomeje kongera ku byari bisanzwe nabyo biryohera abahahahira.

Bati " Hano muri Nyirangarama/Entreprise Urwibutso ubu ikintu gishya dufite ni ’AKA’, iyi ikaba ari Mayonaise ikoze mu majyi mu buryo bwo kongerera agaciro ibyagezweho bituruka ku bworozi cyane ko no mu buhinzi icyo dukoze cyose tucyongerera agaciro". Kwa Nyirangarama bavuga ko bongerera agaciro ibyo bakora kugira ngo nyuma yo kuba biri ku isoko ry’u Rwanda, binagaragare ku isoko mpuzamahanga.

Reba hano ikiganiro umuyobozi wa Ese Urwibutso yagiranye n’umubavu.com

Bakomoje kandi ku kabanga kahogoje amahanga kubera uburyo gakozemo bati "Usanga akabanga gakunzwe n’abantu b’ingeri zose kubera katagira idini buri wese agakoreshwa cyane ko kanujuje ubuziranenge kuko kariho ikirangantego cy’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB".

Entreprise Urwibutso/Kwa Nyirangarama ya Sina Gerard iri mu murongo w’igihugu wo gushyigikira ibikorerwa mu gihugu dore ko binagenda bikagera hanze bikunzwe ku buryo budasanzwe by’umwihariko akabanga baherewe ibihembo I Burayi mu bihugu nk’u Budage, u Bwongereza, mu Busuwisi n’u Bufaransa. Iyo bavuze ’Akabanga’ hari n’abahita batekereza ’Agashya’ , ’Akarusho’, n’Akanoze’ bitewe n’uburyo byabanogeye mu kubikoresha. Kwa Sina Gerard bagira Akabanga gakozwe mu mavuta asanzwe y’ibihwagari ndetse n’ayo mu gihingwa cya ’Olive’ asanzwe anakoreshwa.

Kwa Nyirangarama bavuga ko bibanda cyane ku buziranenge bw’ibyo bakora mu gukomeza guha abantu ibintu binoze, bati " icyo twibandaho ni ubuziranenge (Qualite) mu byo dukora n’ibiciro turushaho kunoza ubwiza bwabyo dore ko hari n’uburyo tubifunga mu buryo bwo gufasha no korohereza buri wese yewe n’uwaba adafite ubushobozi akabona uburyo abitwara."

Mu rwego rwo kwagura isoko ryabo ku rwego mpuzamahanga no kongera ubukungu bw’igihugu bohereza ibicuruzwa byinshi hanze, bati "Hari ugukomeza kunoza ibyagezweho ariko tukongera tukanahanga ibindi bishya ari nayo mpamvu igihe cyose tuba dufite udushya, kandi tukanarushaho kongera kunoza ubuziranenge dukorana neza n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB ndetse n’ibigo mpuzamahanga byose aho tugiye yaba muri Amerika yewe n’i Burayi mu bihugu nk’u Butaliyani, u Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza, aho hose ni isoko twisangamo cyane".

Sina Gerard avuga ko ibi byose yagezeho abikesha imiyoborere myiza ituma umuntu atekereza, ati "ibi byose tubikora mu gukomeza gufatanya n’abandi banyarwanda kongera Amadovize twiyubakira igihugu, byose bigaterwa n’imiyoborere myiza iri ku murongo ituma umuntu atekereza neza".

Uretse ibi bicuruzwa bitandukanye byo kwa Nyirangarama, umushoramari Sina Gerard yashinze n’ikigo cy’ishuri yise ’College Foundation Sina Gerard’ avuga ko intego ye ari ukubaka abaturage bafite ubumenyi buhagije mu buhinzi n’ubworozi bukabatunga ndetse bugatunga n’abandi.

Ati " Ishuri dufite rizwi ku izina ’College Foundation Sina Gerard’ rifite amashami (Section) y’ubuhinzi (Agronomy) n’ibijyanye n’ubworozi, ibi twabishyizeho mu rwego rwo kwegera urubyiruko nange ngo nunganire abandi banyarwanda, nunganire ibigo by’amashuri dufite kugira ngo dufashe abahinzi bityo haboneke abahinzi babyize ubundi bakore akazi ari n’abahinzi bihingira bityo niduhurira ku musaruro wabo bitume batera imbere".

Izina Sina Gerard ryaramamaye cyane mu Rwanda kubera guhanga udushya mu byo akora bikunzwe na benshi, yatubwiye ibanga yakoresheje ati " Ibanga nabwira abaduteze amatwi cyane cyane urubyiruko dutegura rw’ejo hazaza, ni ugukora icyo ugomba gukora utitaye ko hari ukureba ukibwiriza kandi ukanoza umurimo uharanira kuba inyangamugayo kugira ngo ibyo wemereye abakiriya bitewe n’aho ukorera ubibahe byujuje ubuziranenge ku buryo ukomeza kugirirwa icyizere kandi bakanagirira icyizere ibyo ukora, iri niryo banga rya mbere".

Akomeza agira ati " nta mubyeyi n’umwe wigeze araga umwana we ubukene natwe ntabwo igihugu cyacu twagisigira ubukene ahubwo twagisigira heza twagikoreye bityo urwo ruhererekane rwo ku isi ugasanga ejo hazaza mu gihe tuzaba tutakiriho turi mu mateka y’abakoze kandi bagakora neza turangwa n’urukundo no gufashanya no gutezanya imbere aho ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda) buri wese abyibonamo yumva ko mu gihe ku meza ye hariho ibyakorewe mu Rwanda ari ishema by’umwihariko ibikomoka kuri Nyirangarama".

Sina Gerard yakomeje avuga ko akomeza kugenda yagura ibikorwa bye mu rwego gutanga n’akazi by’umwihariko ku rubyiruko ati "ngerageza kugenda nongera nkora ibishoboka byose kugira ngo ngende nagura ari nako gutanga akazi urubyiruko rwinshi rukabona akazi, ibigo by’amashuri, ikigo cyacu tukacyagura kugira ngo n’abana babashe kwiga ari benshi dore ko duhera mu kiburamwaka, amashuri abanza n’ayisumbuye natwe tugatanga inkunga muri ibyo byiciri by’amashuri aho ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri tubafasha kugira ngo hatagira umwana n’umwe usigara mu rugo ngo ni amafaranga yabuze".

Sina Gerard asoza ikiganiro yagiranye n’umubavu.com avuga ko bikenewe kuri buri wese yiha agaciro agaha n’ibyo akora, ati "Ubutumwa naha abanyarwanda n’abanyamahanga ni uko basura Entreprise Urwibutso/kwa Nyirangarama kuko iyo uhageze hari ubwenge utuzanira mu biganiro tugirana, hari ibindi natwe tuguha mu byo twagezeho bityo mu kuzuzanya ugasanga hari byinshi bigezweho".

Akomeza yibutsa abantu kwihesha agaciro no guha agaciro ubuhinzi n’ubworozi bazana abana babo kwiga muri College Foundation Sina Gerard, ati " kuzana umwana kwiga muri College Foundation Sina Gerard ni ukwiteganyiriza ejo hazaza kubera imyigire myiza, imico n’imyifatire bizima nibyo bibaranga cyane ko muri uyu mwaka mu mashami y’ubuhinzi n’ubworozi abanyeshuri batsinze 100%, ibi bigatanga icyizere ko aba bana nibagera ku isoko ry’umurimo bihangira imirimo nta kuzuyaza byose bizabafasha".

College Fondation Sina Gérard iherereye mu mpinga z’umusozi wa Tare, wo mu Kagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, rikaba rifite abanyeshuri bo mu byiciro by’incuke, abanza n’ayisumbuye. Entreprise Urwibutso Nyirangarama yatekerejwe inashingwa na Rwiyemezamirimo Sina Gérard.

PNG - 1.3 Mb
Umuyobozi wa Entreprise URWIBUTSO, Sina Gerard

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
NIYONZIMA justin Kuya 7-03-2019

Mwiriwe nifuje kubasjmhimira uburyo ivyomukora bifite ubuziranenge nazanye akabanga hano mubutariyani ngaye kubaturanyi baragakunda cyane nine nigute mwakageza kumasoko yahano Roma Torino
My contact 0782534354

NIYONZIMA justin Kuya 7-03-2019

Mwiriwe nifuje kubasjmhimira uburyo ivyomukora bifite ubuziranenge nazanye akabanga hano mubutariyani ngaye kubaturanyi baragakunda cyane nine nigute mwakageza kumasoko yahano Roma Torino
My contact 0782534354