Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato

Ni ikigo cy’ishuri cya Gikristu giherereye hafi y’ibitaro bya Kibagabaga. Ni ikigo kandi gikora ivugabutumwa mu rubyiruko“ Jeunesse pour Christ au Rwanda/Youth For Christ”, iki kigo gifite ishuri ry’incuke, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’umwihariko w’abandi banyeshuri biga ibijyanye n’ubuyobozi bwiza. Muri iki kigo hari abanyeshuri biga babamo n’abiga bataha.
Ntibisanzwe ndetse ni umwihariko kumva ko ikigo gifite ivuriro (Clinic) rifasha abanyeshuri dore ko bidakunze kugaragara ku bindi bigo aho umwana ashobora kurembera ku ishuri bikaba ibibazo wenda binagoranye guhita agezwa kwa muganga mu gihe muri Kigali Christian School ho umunyeshuri ahita ahabwa ubuvuzi bw’ibanze bitamusabye gusohoka mu kigo.
Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye

Kantengwa Janviere ni umwe mu bita ku banyeshuri mu buryo bw’ubuvuzi muri Kigali Christian School wanabyigiye, yaganiriye n’umubavu.com maze avuga ko nta munyeshuri ugira ikibazo icyo aricyo cyose kijyanye n’uburwayi kuko yitabwaho agahabwa ubuvuzi bw’ibanze bityo agakomeza amasomo ye adacikanwe.
Muri Kigali Christian School bakira abanyeshuri bose batarobanuye imyemerere yabo cyangwa iy’ababyeyi babo ndetse bakanorohereza ababyeyi baharerera mu byo baba basabwa.
Uyu ni umubyeyi w’umusiramu witwa Hadjad urerera muri Kigali Christian School atanga ubuhamya ko iki kigo kiborohereza mu buryo bukomeye.
Ati “abana bange babafasha kwiga, barabagaburira saa sita kandi n’iyo habonetse ikibazo cy’ibikoresho baradufasha tukagenda tubyishyura buhoro buhoro, ikindi bafasha buri wese batarobanuye ngo uyu ni umudiventisiti, umusiramu,… bafasha buri muntu uwo ariwe wese”.
Nubwo ari umusiramu kandi ikigo kikaba ari icya Gikrisitu, Hadjad avuga ko cyamufashije cyane dore ko ari umupfakazi, ati “bamfashije mu buryo bushoboka kuko nasaga nk’uwihebye, nigunze. Bamfashije mu kubona amafaranga kugira ngo abana bange bige ndetse hari n’abandi bana tubana nabo iki kigo kirabafasha bakiga neza nta kibazo”.
Undi mubyeyi nawe waganiriye n’umunyamakuru w’umubavu.com, yavuze ko yahisemo kuhazana umwana we urangije icyiciro rusange (Tronc Commun) nyuma yo kumenya neza amakuru y’iki kigo.
Ati “iyo umwaka urangiye umwana ava mu cyiciro ajya mu kindi, umubyeyi ashakisha ikigo kimuryoheye ndetse cyatuma uburere bw’umwana bumera neza, rero iki kigo nakibwiwe n’ababyeyi bahafite abana bambwira ko cyafasha umwana wange gutera imbere”.
Uretse gufasha abana mu kwiga neza kandi binyuze muri ’Youth For Christ Rwanda’, Kigali Christian School itanga ubufasha no hanze y’ikigo nko ku miryango imwe n’imwe itishoboye. Ntitwakwibagirwa kandi kubabwira ko muri iki kigo habamo gahunda yitwa ’Christian School Youth Talent Development’ aho umwana wese agaragaza impano yifitemo kugira ngo abe yayizamura dore ko nayo burya yamufasha gukabya inzozi ze z’ubuzima.
Mugarura Jean Baptiste ni umuyobozi wa Jeunesse pour Christ (umuryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko), avuga ko uretse uburezi muri iki kigo n’ivugabutumwa mu rubyiruko ridasigara inyuma hagamijwe ko abana bazavamo abayobozi beza bayoborwa n’Imana.
Ati “ni ukugira ngo tuzamure abayobozi b’uyu munsi n’ab’ejo haba mu itorero no mu gihugu”.
Mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize Kigali Christian School yesheje umuhigo ukomeye kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini harimo n’abafite imyanya ya mbere ku rwego rw’igihugu ndetse bose bakaba barirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri gusa, mu gihe hagitegerejwe n’amanota y’abarangiza amashuri yisumbuye nayo bidashidikanywaho ko bitwaye neza.

"Kigali Christian School, Excellence and Discipline"





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Marie Jeanne Kuya 18-01-2019

Murakoze cyane kubw’iyi nkuru. Nibyo koko iki kigo kiturerera abana neza, babaha uburezi bufite ireme kandi babatoza indangagaciro zibereye umunyarwanda. Jeunesse Pour Christ ifite na gahunda nziza z’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwitegura kujya muri Kaminuza. Iyo gahunda ibategurira kuzaba abayobozi beza n’abigishwa ba Kristo aho bari hose. Imana ikomeze ihe imigisha iki kigo kandi natwe ababyeyi turacyishimiye. Gikomeze kujya imbere. Ari abana b’incuke, abo mu kigero cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, ari urubyiruko ruri mu buzima busanzwe mu matorero atandukanye, haba ururi muri za Kaminuza,... bose bitabwaho mu buryo bwuje urukundo. Biratunezeza cyaneee

Tuyizere Emmanuel Kuya 16-01-2019

Twishimiye iyi nkuru kuko ibyo ivuga ni ukuri.