Ubushakashatsi: Kumara igihe kinini uri ingaragu bigabanya iminsi yo kubaho!

Benshi mu bantu batuye isi by’umwihariko abatarashinga ingo zabo (urubyiruko) bakunda kugira ikibazo cyo kunanirwa guhitamo uwo bazabana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo gutenguhwa n’abo bakundanaga, kuba umuntu yarashakishije agaheba ujyanye n’ibyifuzo bye ndetse baberanye n’ibindi.

Nyamara igiteye ubwoba kurushaho ni uko kumara igihe kinini uri ingaragu bigabanya iminsi yo kubaho nk’uko ubushakashatsi bubivuga.

Nk’uko wari uzi neza ko itabi, inzoga, umubyibuho ukabije biri mu bintu bigabanya iminsi yo kubaho, wongereho no kuba urambye cyane mu kuba ingaragu nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na bamwe mu bahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu babivuga.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika mu mwaka wa 2014 aho bwavugaga ko kumara igihe kinini uri ingaragu bituma umuntu apfa imburagihe.

Ushobora kwibaza uti ese ni iyihe mpamvu yabyo?

Ubusanzwe umutima ni cyo cyicaro cya roho zacu, iyo umutima urwaye rero n’umubiri wose uba urembye, agahinda k’urukundo ni ikintu gikomeye cyane utapfa kwibwira, benshi mu bagiye bahura n’utubazo mu rukundo kabone n’iyo twaba tugaragara nk’uduto bigatuma batinda gushaka baba bafite zimwe mu ngorane zisa neza n’Izirimo agahinda gakabije, ubwigunge bwinshi ndetse no kubura ibitotsi ibyo bikamuviramo kugira imyitwarire atari asanganywe irimo kunywa ibiyobyabwenge ibintu bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Ese ni gute wabaho mu gihe utarabona uwo muzabana?

Doctrissimo.fr banditse iyi nkuru bavuga ko ikintu cya mbere umuntu akwiye kumenya ari uko kuba ari ingaragu atari ryo herezo ry’ubuzima bwe, kuko icyo ari icyiciro abantu bose banyuramo, icyo ugomba gukora ni ukunezererwa ubusiribateri bwawe ukishimisha mu byo uzi bikunezeza ubundi ntukunde kuba uri wenyine igihe kinini. Zimwe muri izi nama abahanga bagaragaza zishobora kugufasha kwishimira ko uri ingaragu:

Gukora imyitozo ngororangingo, gutembera ahantu hatuje hari n’akayaga keza, kumarana umwanya munini n’inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe kandi ukirekura burundu ukagaragaza amarangamutima yawe yose. Shaka ibintu bigushimisha wowe ubwawe ubikore, wiyiteho ku buryo buhagije unezeze ubugaragu bwawe.

Ubuzima bw’ikiremwamuntu bugizwe no gusabana, niba nta nshuti uragira muhuza urugwiro, gerageza kwegera bagenzi bawe musabane, mwishime kuko ari ingenzi cyane mu buzima. Niba utekereza ko kuba ubayeho wenyine nta mukunzi ugira bifite aho bituruka, bigatuma uhora wigunze ndetse nta cyizere cy’ubuzima ufite, gerageza gushaka umwe mu baganga babyigiye agufashe kugaruka mu buzima bwiza bizagufasha gukira ubundi wishimire ubuzima ubayemo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
rugira dominique Kuya 4-07-2018

Igituma umuntu agashaka hacyirikare nicyibazo cyubushomeri cash zarabuze

rugira dominique Kuya 4-07-2018

Igituma umuntu agashaka hacyirikare nicyibazo cyubushomeri cash zarabuze

rugira dominique Kuya 1-07-2018

Nibyo gutinda mubusiribateri sibyiza pee

NGABONZIZA Jean Didier Kuya 30-06-2018

Nibyo koko umuntu ohora yishimye ahorana ubuzima bwiza, kandi imyumvire nimitekerereze bigenda neza iminsi kandi umuntu ufite uwo bakundana arabyibuha.

NGABONZIZA Jean Didier Kuya 30-06-2018

Nibyo koko umuntu ohora yishimye ahorana ubuzima bwiza, kandi imyumvire nimitekerereze bigenda neza iminsi kandi umuntu ufite uwo bakundana arabyibuha.

NGABONZIZA Jean Didier Kuya 30-06-2018

Nibyo koko umuntu ohora yishimye ahorana ubuzima bwiza, kandi imyumvire nimitekerereze bigenda neza iminsi kandi umuntu ufite uwo bakundana arabyibuha.

Seru Kuya 21-06-2018

Nibyo koko umutima unezerewe ni umuti mwiza

-xxxx- Kuya 19-06-2018

Andika Igitekerezo Hanno
nukuri lzinama ninziza

rambert Kuya 19-06-2018

Nibyo kbs

rambert Kuya 19-06-2018

Nibyo kbs

rambert Kuya 19-06-2018

Nibyo kbs

hamida Kuya 19-06-2018

bisaba kwihangana ugakunda kwinezeza najye ndiyo ariko pe nago ibyo jya byishiramo

Bnnmmk Kuya 18-06-2018

Ndabashimiye

Arko c igihe u ubuze Uwo wankundaga Wabasha ute kwidagadura?

Bnnmmk Kuya 18-06-2018

Ndabashimiye

Arko c igihe u ubuze Uwo wankundaga Wabasha ute kwidagadura?

Joy Kuya 18-06-2018

Iyi nama ni nziza rwose. Burya mubuzima kubana n’abantu ugasabana nabo nibyo bya mbere.

Musabyimana Marie Agnes Kuya 17-06-2018

Birakwiye rwose ko imuntu yegera Inshuti ze bituma atihugirwaho kdi bimirinda ikigare kibi yagenderamo ashingiye kubibazo afite my bizima bwa buri minsi .Murakoze kubwimpuguro NZIZA mutugezaho