Menya zimwe mu ngeso mbi zishobora gutuma udahabwa agaciro mu bandi

Mu buzima tubamo bwa buri munsi, hari ibintu dushobora gukora twaba turi mu bandi cyangwa turi twenyine tukibwira ko ntacyo bitwaye nyamara uwabitubonaho akaba yadutakariza icyizere. Ibi bishobora no kuba ari ingeso ku muntu runaka ugasanga bimwambuye agaciro mu bandi.

Rero uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ugasuzuma niba imico yawe atari yo ituma udahabwa agaciro n’inshuti, abavandimwe, umukoresha ndetse n’abo mukorana.

Kudahabwa agaciro n’abantu bakuri hafi ni ikintu kikwangiza mu buryo bw’amarangamutima ndetse bikagera no ku musaruro utanga mu byo ukora.

Ni yo mpamvu nubona abantu bataguha agaciro, ukwiriye kwibaza impamvu ituma abantu bataguha agaciro muri sosiyeti ubamo.

Muri iyi nkuru UMUBAVU twaguteguriye zimwe mu ngeso zishobora gutuma benshi batakwiyumvamo ndetse ugasuzugurwa mu bandi (ntitwirengagije ko hari n’izindi nawe wabona zabuza umuntu guhabwa agaciro muri bagenzi be):

1. Ukunda ko abantu bagukunda gusa

Rimwe na rimwe abantu bahitamo kutagukunda cyangwa kutaguha agaciro kuko ubishakishanya imbaraga. Uko urushaho gushaka ko bagukunda ni ko barushaho kuguhunga kuko baba bumva imyitwarire yawe ibabangamiye.

2. Ntuva ku izima

Kugira uko wumva ibintu ndetse ukabishyigikira ni uburenganzira bwawe kandi biri muri kamere muntu, ariko niba ukabya kutava ku izima ndetse ukumva ko ibyawe aribyo byo buri munsi, bizatuma abantu bagabanya ibyo bakubwira.

3. Urikunda

Ntibishimisha kubana n’umuntu uhora wita ku bimwerekeyeho gusa. Niba uhora wumva wakora ikikujemo utitaye ku ngaruka cyangwa akamaro gifitiye abandi cyangwa ugashaka wakumvwa ariko utajya wumva abandi, iyi yaba impamvu ikomeye ituma bataguha agaciro.

4. Ntuzi kuvuga

Ibi si ukuvuga ko ufite ubumuga bwo kuvuga, ahubwo bivuze ko utazi uburyo bwiza bwo kuganira n’abantu ku buryo ubabwira bakamenya icyo ushaka hatajemo amahane cyangwa ubushyamirane. Niba ushaka ko abantu baguha agaciro, iga uburyo buboneye bwo kubabwiramo ikintu runaka.

5. Abandi ntibazi ko ubakeneye

Abantu benshi ntibazi kugaragaza inyuma ikibari ku mutima. Abakuri hafi bashobora kubona ko utabakeneye cyangwa udakeneye ubufasha bwabo, nyamara wowe ku mutima atari uko biri.Niba wumva abantu batakwitaho wenda ni uko batazi ko ukeneye ko bakuba hafi, subiza amaso inyuma urebe niba ari ubutumwa mwandikirana, ko ibyo ubabwira aribyo bikuri ku mutima.

6. Uri indashima

Nta muntu ukunda kubana n’umuntu uhora avuga ibitagenda ndetse agahora atanga abandi nk’impamvu ibintu bitagenze neza, guhora unenga byangiza imishyikirano ugirana n’abandi.

7. Nta mbaraga ushyira mu mubano wawe n’abandi

Niba abantu bataguha agaciro, bishobora kuba biterwa nuko nta ruhare ugira mu biganiro mugirana cyangwa mu bucuti bwanyu. Abantu ntabwo bashimishwa no guhora aribo bagira uruhare mu migendekere myiza y’umubano n’abandi, ubucuti bwubakira ku bushake bw’impande zombi.

8. Ikosa si iryawe ni iryabo

Akenshi iyo ibyiyumviro byo kudahabwa agaciro n’abandi bikurenze, wumva ko ikosa ari wowe riturukaho. Hari igihe ukora ibishoboka byose ngo ugirane umubano mwiza n’umuntu runaka nyamara ukabona we ntabyitayeho, ntabwo buri wese yagukunda.

Niba ufite abantu mu buzima wumva bataguha agaciro ndetse ukaba ubizi neza ko ikosa atari iryawe, hagarika gushaka umubano na bo, ahubwo wite ku bo ubona baguha agaciro kandi bishimiye kubana nawe.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
gahungu yvan buravan Kuya 22-08-2019

ego nukuri nibintu bishika kandi binabaho daaaa ugashaka ubucuti kumuntu mugabo akaza kubwanka

niyompamvu nejejwe nokubona zimwe munama mwatubwiye hano.

thx