Menya ko kwihagarika mbere yo gutera akabariro ari ikosa rikomeye

Igikorwa cyo gutera akabariro ku bashakanye ni ingenzi cyane kuko bifasha abashakanye guhorana akanyamuneza by’umwihariko mu gihe byakozwe neza. Ibi bituma iyi nkingi ya mwamba y’urugo yitegurwa neza kugira ngo hatagira ikintu cyose kiba imbogamizi mu gikorwa nyirizina. Hari benshi bajya gutera akabariro ugasanga babanje kujya kwihagarika nyamara ibi ngo ni bibi cyane ku buryo abantu bari bakwiye kubyirinda uko bashoboye kose.

Mu gihe kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina byajyaga bifatwa nka bumwe mu buryo bushobora gufasha kwirinda indwara zifata imiyoboro y’inkari (UTI), abahanga mu buvuzi bw’izo ndwara bagaragaje ko ahubwo byongera ibyago byo kuzandura.

Abaganga b’indwara zifata imiyoboro y’inkari (Urologist) bagaragaje ko iki kibazo cyibasira cyane abagore kurusha abagabo.

David Kauffman, ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye “Yahoo health” ko kimwe mu bibazo akunda guhangana na cyo ari imyumvire itari yo ku kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ifitwe n’abagore benshi bamugana kandi ari byo bya mbere bitera indwara zifata imiyoboro y’inkari nyuma y’imibonano mpuzabitsina (honeymoon cystitis).

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina udukoko tuba turi mu gitsina cy’umugore dusunikirwa mu muyoboro w’inkari (urethra) iyi nayo ikatureka tugakomereza mu ruhago rw’inkari, ibi bikaba byatera ubwandu (Infection) nk’uko byemezwa na Kauffman.

Nubwo uyu muganga avuga ko kwihagarika mbere y’imibonano mpuzabitsina atari byiza, yemeje ko kwihagarika nyuma byo ari byiza kuko birinda ziriya ndwara.

Ibyo binatangwamo inama n’ikigo gishinzwe serivisi z’ubuzima mu Bwongereza (NHS), aho kivuga ko kwihagarika nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kunywa amazi menshi kugira ngo wirinde umwuma bifasha gusukura uruhago no gukuramo udukoko dushobora gutera indwara zifata imiyoboro y’inkari.

Alice UMWALI/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Diplodocus Debliyee Kzb Kuya 31-01-2018

Kuki Se murikuvuga ko baakwandura iyo ndwara ngo kubera kwiharika mbere ....
niyo bataaakwihagarika ntabwo bayirwara ???