Menya ibintu 10 byagufasha kwishima kenshi mu buzima

Guhora umuntu yishimye ni ikintu kiza ndetse byifuzwa na buri wese, nyamara usanga hari abahitamo kubaho batishimye baba abakize cyangwa abakennye.

Twifashishije urubuga Elcrema twaguteguriye ibintu ugomba gukora kugira ngo uhore wiyumvamo ibyishimo mu buzima bwawe.

1. Ikunde ubwawe

Ntushobora kubaho wishimye mu buzima igihe utikunda. Gerageza kureka gutegereza ko abandi bantu bagukunda ahubwo wikunde ubwawe kuko niyo ntambwe yambere yo kugira ngo umuntu abeho yishimye.

2. Ita ku byo ufite

Imwe mu mpamvu ituma abantu batagira ibyishimo ngo ni uko baba badafite ibintu byinshi bagatangira kwita cyane kubyo badafite ahubwo by’abandi. Kunyurwa n’ibyo ufite ntiwirirwe uhangayitswe n’ibyo ubonana runaka bizatuma ubaho mu buzima wishimye.

3. Gira ikerekezo cy’ubuzima

Kugira intego mu buzima no kugira ibyiyumviro by’ibyo ushaka kugeraho n’aho ugana mu buzima bituma wumva ubuzima burushijeho kuba bwiza. Gira intego mu buzima bwawe, ufate ingamba kandi uharanire kubigeraho bizatuma ubaho mu buzima bufite umurongo kandi wumve wishimye.

4. Hora ushaka icyaguteza imbere

Igihe uhora ufite ibitekerezo ku gushaka icyarushaho kuguteza imbere bituma unazamuka ukishimira ubuzima ubayemo kuko uba utera izindi ntambwe ujya imbere. Gerageza guhora ushaka iterambere wishimira buri munsi.

5. Fata akanya ko guseka

Guseka ni ingenzi mu buzima bw’umuntu ndetse ntamuntu useka atishimye bityo ntanumuntu useka Wabasha kubaho atishimye. Shaka akanya buri gihe useke bizagufasha kubaho wishimye. Fata igihe umarane akanya n’abantu batuma useka, usure ahantu wumva hashobora gutuma useka n’ibindi byose wumva byagusetsa ubyiyegereze bizajya bituma uhora wishimye mu buzima.

6. Iyiteho

Umuntu afite umubiri umwe rukumbi bityo aba agomba kuwitaho, ntabwo byakoroha ko wishima igihe nawe ubwawe utazi kwiyitaho ngo wihe agaciro. Rya neza, ukore imyitozo ngororamubiri kandi wirinde ibyakwangiza byose uzabaho wishimye kandi ufite ubuzima bwiza.

7. Ntukigereranye n’abandi

Ntabwo wabaho wishimye igihe uhora wigereranya n’abandi kuko buri wese burya agira iye mibereho. Hari imvugo ivuga ko bitorohera umuntu wese kubona ko ibyatsi bisa n’icyatsi kibisi. Ushobora kureba iby’abandi bikakubangamira wibwira ko uri kwiga cyangwa kwigana. Ba uwo uriwe nibyo bizagufasha kwishima. Buri wese agira ubwe buzima abamo bityo fata igihe kubwawe.

8. Irinde ingeso mbi

Ingeso mbi ntakindi zagufasha uretse kukwangiza ukabaho ubabaye gusa. Irinde ishyari, inda nini, gusuzugura, gushyamirana no kurarikira kuko ntakiza bikurura uretse kukubabaza gusa.

9. Iyegereze cyane abantu baguha agaciro

Ntukihatire kubana n’abantu bataguha agaciro ahubwo bana n’abaguha agaciro kuko bazaguha impamvu zo kwishima.

10. Irinde kuba imbata y’ahahise

Ntushobora gutera imbere igihe uhora wiziritse kubyahise. Ibyahise biba byarahise nyine ntacyo uba wakora ngo ugire icyo ubihinduraho. Kwizirika kubyahise bituma ubabara reba imbere abe ariho witaho.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Uwizeyimana potien Kuya 18-09-2020

Izinama nizukuri utikunze wakundwa bandé kwiyitaho gukora kwigirira icyizere kwishima utabyifitemo ntacyuburicyo izinama zanyu ningenzi murakoze ndabakunda