Inkuru y’umugore wavukanye VIH/SIDA yakoze benshi ku mutima-Amafoto

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutangarira umugore wo muri Kenya witwa Doreen Moraa Moracha bashima ko afite umutima ukomeye nubwo yavukanye virusi itera SIDA.

Uyu mugore ukunze gushyira kuri Twitter amagambo agaragaza ko yamaze kwiyakira no kwakira ko kubana na virusi itera SIDA ari ibintu bisanzwe, avuga ko yavukanye umushyitsi kandi ko atazigera yemera ko uwo mushyitsi utabasha kuvuga amwangiriza ubuzima.

Agira ati “Imiti igabanya ubukana bwa SIDA ntikwiye kugira uwo irambira. Rimwe na rimwe mfata amafoto ndikuyinywa kugira ngo nereke HIV ko ari njye boss. Ntabwo ndwaye, ntabwo ngiye gupfa, ahubwo ndatangaje kuko mfite umushyitsi usuzuguritse muri njye”.

Akomeza agira ati “Ntabwo nigeze mbaho ntafite virusi itera SIDA nta n’ubwo nzi uko bimera, ariko ndanezerwa iyo mumbaza muti ‘uravugisha ukuri ubana na HIV/AIDS?’ Ni ukubera ko nabaye umwizerwa ku miti igabanya ubukana (ARVs) ikanyitura. N’igihe nari umwana muto ntabwo nigeze ngaragara nk’umuntu ufite virusi itera SIDA kuko nanze ko ariyo igenga ubuzima bwanjye”.

Abakoresha twitter bashimye uyu mugore bamusaba gukomeza umurava, gusa hari n’abavuze ko yagaragaje ko virusi itera SIDA ari akantu gasuzuguritse ntibemeranya na we kuri iyo ngingo.

Uwitwa Jorman Murthi yagize ati “Uri kubera urugero benshi unabaha icyizere cyo kwirukana akato. Urakoze kwifurije ibyiza”.

Nabwire Rebecca, ati “Nshuti, Imana ikomeze umuhate wawe kandi ntuzacike intege. Urakomeye Dr Sabirina Kitaka na Minisiteri y’Ubuzima barabibona”.

Mu batanze ibi bitekerezo harimo abataremeranyije n’uyu mugore aho yavuze ko Virusi itera SIDA ari umushyitsi usuguritse gusa bose icyo bahurizaho ni uko uyu mugore yamaze kwiyakira akaba ari gukomeza abagifite, n’abacibwa intege no guhabwa akato.

Doreen Moraa Moracha yavutse mu 1992, avuka ku babyeyi umwe yaranduye undi ari muzima. Yavukanye ubwandu bwa Virusi itera SIDA. Ubu agize imyaka 28 kandi aracyakomeye abikesha gufata neza imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku wa 22 Nzeli 2020 yise ubutumwa bureba bose, yagize ati “ Niba ubana na virusi itera SIDA nkanjye, emera uwo uri we, kandi unywe neza imiti igabanya ubukana, unikunde. Niba utarandura Virusi itera SIDA komeza wirinde kwandura, ukoresha agakingirizo nibigushobokera wifate”.





Nyuma yo guterwa impanuka n’imodoka za Perezida, inzara igiye kubatsinda mu nzu, ngo hari n’igihe baburara babuze icyo guteka:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo