Indaya yahishuye amabanga y’abagore bakora uburaya inavuga ko isubira inyuma ikajya gusambana n’abagabo babo bakayishyura

Mu mugi wa kigali haracyagaragara abakora uburaya muri abo bakora uburaya hakaba harimo ngo n’abagore baba bafite abagabo ngo babyumvikanaho n’abagabo babo ngo kubera inzara baba bafite bakajya kwicuruza, indaya yatanze amakuru ivugako isubira inyuma ikajya gusambana n’abagabo babo nawe bakamwishyura.

Nyiransekuye ukora uburaya mu mugi wa Kigali mu kiganiro yagiranye n’umubavu.com avuga ko uburaya bakora habamo n’ abagore baba bafite abagobo aho ngo babyumvikanaho n’abagabo babo iyo babuze amafaranga yo kubatunga umugabo akabyumvikanaho n’umugore we maze umugore akajya kwicuruza ngo babone ikibatunga.

Yagize ati “ Nyine nk’umugabo ashobora kuba afite akazi nyuma akakabura iyo akabuze rero abyumvikana ho n’umugore umugore akajya gutegera ahantu batamuzi nko muri hotel cyangwa ahandi batamuzi akajya ashaka amafaranga akishyura inzu kugeza igihe umugabo azabonera akazi”.

Akomeza avuga ko hari abo azi baturanye kandi ngo iyo umugabo yabuze akazi umugore ajya kwicuruza ngo ntabwo bajya babipfa .Umugabo we arabazi kuko ngo iyo bari kuganira amubwirako akwiye kujya akoresha agakingirizo ngo atazazana Sida.

Iyi ndaya nayo ngo iyo yabonye umugore yagiye gucuruza kubandi yegera umugabo we nayo ikamuha. Imwe mu nzira ikomeye abantu benshi banduriramo SIDA ni inzira y’ubusambanyi ariko usanga hari abavugwa ko aho kwicwa n’inzara wakwicwa na SIDA. Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kwirinda ubusambanyi kuko bushobora kuba intandaro yo kudatera imbere k’umuryango cyangwa igihugu muri rusange.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo