Ibintu 10 umuhungu agomba kwitondera mbere yo gukundana n’umukobwa mugufi

Mu buzima bwa buri munsi tubamo dukenera gukunda tukanakundwa, kugira ngo urukundo ruvuke hagati y’umukobwa n’umuhungu haba habayeho uburyo bwo kugira aho bahurira hanyuma bakaganira.

Nyuma rero uko kuganira kenshi ni ko kuvamo urukundo, uyu munsi rero umubavu.com urabagezaho ibintu 10 ugomba kwitaho ndetse ukanabyitondera igihe ugiye gukunda n’umukobwa mugufi.

1. Ntuzigere umwita izina rimwereka ko ari umugufi kabone niyo rya ari iryo bamuhimbye kubera indeshyo ye kuva mu bwana bwe, kuba wari mwita bituma byatuma yumva ko umusuzuguye kubera indeshyo ye. Ahubwo ushobora ku mwita andi mazina y’ urukundo abantu bakunda basanzwe bitana.

2. Ntuzigere narimwe umusaba ko wamuterura kuko ntago ari agapupe cyangwa umwana muto, acyeneye kubona ko umwubaha igihe acyeneye ko umuterura azabikwereka, urugero, nakubona uzabona aje yiruka ubundi agusimbukire.

3. Abakobwa bagufi benshi bakunda abahungu barebare bidasobanuye ko banga abahungu bagufi ahubwo nuko byibura baba bifuza ko bazabyara abana barebare byibura bakabaho ubuzima bw’ abantu barebare nyina atabayeho. Urugero niba afite uburebure buri hagati ya 1m na 1.5m aba yifuza gukundana n’ umuhungu uri hagati ya 1.8m na 1.5m kugirango byibura bazabyare umwana uri hagati ya 1.7m na 1.5m.

4. Igihe cyose ashaka kugira icyo akubwira bucece ujye uba witeguye guca bugufi mureshye kugirango umwumve kuko iyo utabikoze yabifata nko kutamuha agaciro.

5. Igihe muri kumwe ujye wirinda kumushyira ukuboko kwawe ku mutwe. Ibi bimuvuna ijosi cyane rwose ikindi kandi bituma yumva umeze nk’ umufashe nk’ umwana wawe kandi ari umukunzi wawe.

6. Ntuzigere na rimwe usuzugura indeshyo ye kuko nubwo ari muto cyangwa mugufi ariko ashobora kuba akurusha ibindi byinshi mbese akomeye kukurusha.

7. Igihe cyose ushatse ku musoma ugomba guca bugufi cyangwa ugasa nkuhina ijosi ryawe ibi ntuzabyinube kuko bizamwereka ko umuha agaciro ikindi bizagufasha no kwirukana uburibwe wajyaga ugira mw’ ijosi.

8. Ugomba kwirinda gushyira ibintu ahantu atagera kuko buri gihe yajya aguhamagara kugira ngo ubimuhereze ikindi abona ko wabikoze ubishaka kugira ngo umuhime kubera ingano ye. Rero uzirinde gushyira ibintu akenera ahantu atagera.

9. Abakobwa bagufi kenshi bakunze kwambara inkweto ndende (high heels) kubwiyo mpamvu rero ntago akunze kugenda ni joro, igihe ushatse ko musohokana ni joro wenda mugatembera ugomba kumuteguza mbere kugirango ashake inkweto ngufi.

10. Biba byiza ko ukunda kuba umufashe ukuboko igihe muri mu ruhame rw’ abantu benshi kuko bimwereka ko utewe ishema nawe ikindi kandi muri abo bantu hashobora kuba harimo benshi bagusumba byaba byiza kumufata akaboko kugira ngo hato mutaburana gusa ariko ntuzamwereke ko ariyo mpamvu kuko nabyo bishobora ku mubabaza.

Ibi bintu 10 tukubwiye byagufasha cyane gukundana no kubana neza n’umukobwa mugufi igihe cyose ubashije kubyubahiriza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo