Ibi biribwa byafasha umugore kutishimagura mu gitsina

Mu buzima bwa muntu bwa buri munsi habamo ingorane nyinshi, zimwe muri zo ngorane umuntu ashobora guhura nazo zikamuzonga harimo indwara. Hari indwara ikunze gufata bamwe mu bantu b’igitsina gore yo kwishimagura mu gitsina. Burya nta kintu kibangamira igitsina gore nko kwishima mu myanya yabo y’ibanga kuko usanga babuze aho bifata nk’iyo bari mu ruhame kandi bakumbva bakeneye kwishima.

Ni ibintu bikunze kubaho kuri bamwe na bamwe mu gitsina gore kugira uburibwe bubateza kwishima mu gitsina ariko bitari buri gihe kandi bitanasobanuye ko uburwayi buba bwageze ku rwego ruhanitse.

kwishima mu gitsina ku bagore bishobora guterwa na za mikorobe zifata iyo myanya y’ibanga, isabune bakoresha mu koga cyangwa amavuta bisiga umubiri ukaba wayanze n’ibindi.

Hari ibiribwa umuntu ashobora gukoresha agaca ukubiri no kwishima nta bundi buvuzi ahawe nk’uko ikinyamakuru The Standard Media cyabyanditse.

1. Gukunda kunywa yoghurt cyane

Iyo ukunda kugira uburyaryate mu gitsina ukumva wakwishima, ugirwa inama yo kunywwa yoghurt. Uburyo ikozwemo bufasha kwica udukoko na za mikorobe zikunze kwibasira icyo gice kandi noneho igatuma hakura za ‘bacterie’ nziza zituma hahora ubwirinzi.

2. Gukoresha tungurusumu cyane

Ni byiza ko umuntu ufite ikibazo cyo kwishima mu myanya y’ibanga arya tungurusuma eshatu byibura ku munsi. Iyo nta yindi mpamvu ni uko tungurusumu ubwayo yifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko twangiza umubiri.

3. Gukunda koga amazi arimo umunyu

Abahanga bagaragaza ko igihe wumva ufite uburyaryate mu gitsina, ugomba koga amazi arimo umunyu mu bice byawe by’ibanga. Amazi arimo umunyu aburizamo gukura kwa za mikorobe zangiza ibice by’ibanga by’umugore. Bituma uburyaryate bushira, umuntu ntakomeze no kwishima.

4. Amavuta y’iminazi

Amavuta ya Coconut afite akamaro gakomeye karimo nko kurwanya za mikorobi ziteza ’infection’ mu myanya y’ibanga. Aya mavuta kuyakoresha bisaba kwitonda ukareba ayujuje ubuziranenge ubundi ukajya uyakoresha hari ikibazo.

Byinshi mu biremera ndetse n’ibiribwa biba bifitiye umubiri wacu akamaro nubwo twaba tubikoresha tutabizi tuzi ko ari ugupfa kurya gusa cyangwa se kunywa.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ephta Tuyishime Kuya 8-10-2020

Nibyiko kubufasha muhaye bashiki bacu natwe igitsina gabo mutubwire umuti wacu

Ephta Tuyishime Kuya 8-10-2020

Nibyiko kubufasha muhaye bashiki bacu natwe igitsina gabo mutubwire umuti wacu

niyonzima alibe Kuya 4-06-2019

amana ijye idufasha peeee
ibitsina gore twese

niyonzima alibe Kuya 4-06-2019

amana ijye idufasha peeee
ibitsina gore twese

Bernadette Kuya 30-11-2017

murakoze cyane pe haribeshi bafite ikibazo lmana ibahumugisha kubwizinama