Burya ngo nta mugabo wagakwiye guterwa ubwoba nuko afite igitsina gito

Mu buzima tubamo bwa buri munsi hari abagabo usanga bahangayikishijwe no kugira igitsina kigufi cyangwa gito bityo bikabatera kwibaza icyo bakora ngo bashimishe abakunzi babo bashakanye mu mabanga y’ingo zabo ndetse yewe ukanasanga banafite ipfunwe nyamara bitakagombye kubatera impungenge kuko igitsina uko kingana kose ntacyo bitwaye ahubwo ikingenzi ari ukomenya uko cyakoreshwa.

Mugabo niba ufite ikibazo cy’uko ufite igitsina kigufi cyangwa gito hari ibyo ukwiye kumenya kugira ngo ubashe kwitwara neza mu gutera akabariro n’uwo mwashakanye:

Kubimenyesha uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina

Mu gihe wiyiziho kugira igitsina gito ukaba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore cyangwa umukobwa ni byiza kubimuganirizaho kugira ngo igihe biza kuba bibaye ngombwa ko hari uburyo umusaba ko mukoresha bitaza kumutungura cyangwa ngo abyibazeho byinshi. Ibi binagufasha ku kuba mu bikorana yiyemeje kukwakira uko uri ahubwo akagufasha kugera ku byishimo kandi nawe akanezarwa.

Kuryama mumeze nk’aho umwe ahetse undi cyangwa guhera inyuma

Iyi ni imwe muri position nziza kuko ituma umugabo abashaka kugera kuri poin G byoroshye. Tubibutse ko point G ari izingiro ry’ibyishimo ku mugore cyangwa ku mukobwa. Mu gihe rero cy’imibonano bikaba bifasha neza iyo wabashije kugera kuri point G.

Gutegura neza uwo mwashakanye byongera ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina

Nk’ibisanzwe abashakanye mbere yo gutera akabariro byaba byiza babanje gutegurana kugira ngo binjire mu gikorwa nyirizina bamaze kubyiyumvamo kuko ibi ari byo byabafasha kugera ku byishimo bifuza kandi igikorwa cyabo kinabagendekera neza.

Gufata amaguru ye akayagushyira ku rutugu

Mu buryo bwinshi bukoreshwa mu mabanga y’abashakanye (position), iyi ni imwe mu z’ingenzi cyane ku bantu bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, cyane cyane rero ku bantu biyiziho kugira igistina gito, ni byiza kuyikoresha kuko bituma ubasha kwinjiza igitsina cyawe mu cy’umugore cyangwa umukobwa muri kumwe kugira ngo ubashe gushakisha ibyishimo.

Kumureka akaba ariwe ujya hejuru

Ubusanzwe bimeyerewe ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina umugabo cyangwa umusore ariwe ujya hejuru, ariko mu gihe byamaze kugaragara ko umugabo afite ikibazo cy’uburebure bw’igitsi cye, ni byiza kumvikana n’umugore cyangwa umukobwa bari kumwe uburyo buboneye bwabageza ku byishimo. Muri ubwo twavuga nko kumusaba kuba yajya hejuru maze igikorwa kigakunda kikabanezeza.

Kwita ku bice bizana ubushake ni ingenzi ku bagabo bafite igitsina gito

Igikorwa cyo gutegura uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina: imibonano mpuzabitsina ni imwe mu nzira z’isoko y’ibyishimo, si igikorwa gikorwa gihubukiwe mu gihe wifuza kuryoherwa nacyo ni byiza kugitegura. Ku bagabo rero bafite igitsina gito ni byiza cyane kubanza ukita ku gutegura uwo mu giye gukorana imibonano mpuzabitsina. Kumukaresa, ukukorakora ku bice by’umubiri byongera ubushake ku bagore harimo: amabere,rugongo n’ibindi.ibi bigira umumaro ku ko bigufasha kumushimisha, bigatuma utirirwa ushakisha ibyishimo mu bundi buryo bugoranye ahubwo ibyo uba wakoze ugenda wusira bikarushaho kugenda neza.

Alice UMWALI/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ndayishimiye Belechimas Kuya 31-12-2018

Nashaka Mugire Inama Kuko Jewe Fite Igitsina Gikufi Kandi Kinanavye Ariko Ndageraho Shukwa Kikaba Kinini.