kuzamuka kw’igiciro cy’ibishyimbo biterwa n’abataragira umuco wo kuzigama-MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa by’umwihariko ibishyimbo, riterwa nuko abaturage bataragira umuco wo kuzigama imyaka igihe bayejeje.

Ni nyuma y’uko muri iki gihe, ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku buryo bukabije ku masoko yo mu Rwanda.

Ni ibintu ariko bamwe mu baturage batemeranyaho n’iyi Minisiteri kuko ngo ibyo byo kutazigama bitari iby’ubu.

Ahubwo bagasaba ko Leta yabafasha gushyiraho ibiciro rusange ku biribwa.

Umwe ati ”Ikibazo cy’ibishyimbo cyo kirakomeye mu Rwanda hose. Abacuruzi baritwaza ko imipaka byagenze gutya, bakazamura ibiciro! Ikigaragara cyo abaturage turi kuhagwa!”

Naho bamwe mu bacuruzi bavuga ko iri zamuka ry’ibiciro riterwa no kuba ibinyampeke nk’ibishyimbo, biba byarabaye bike bitewe n’igihe biba byarereye bityo bikagera mu gihe biba bikenewe biri gushira ku isoko.

Uyu ni umwe muri bo ati ”Uko bigenda bishira mu baturage ni nako bigenda birushaho gushakwa ku isoko, ibyo bigatera kuzamuka kw’igiciro cyabyo.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko iri hindagurika riterwa n’umusaruro uba uri ku isoko, bityo bakaba bakangurira abaturage kwizigamira umusaruro wabo mu gihe wabashije kuboneka, nkuko bigarukwaho na Karangwa Cacien, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

JPEG - 103.1 kb
Karangwa Cassien, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

Ati ”Iyo atari ku mwero ni ibisanzwe birazamuka. wenda muri iyi minsi nabwo byarazamutse, ariko byose biterwa nuko ibintu byifashe ku isoko, ngira ngo igisubizo si ugushyiraho ibiciro ahubwo ni ugusahaka uwo musaruro uba udahari uko waboneka ku bwinshi kandi abantu bagira umuco wo kwizigamira.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko byazamutseho 6.9% mu Ugushyingo 2019, bivuye kuri 4.4% yabarurwaga mu Ukwakira 2019.

Gusa na none iki kigo kivuga ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kidakomeye cyane kuko ku rundi ruhande gitanga amahirwe ku bahinzi kugira ngo bagurishe umusaruro babone amafaranga kandi ibiciro byongere bireke guhindagurika, na bo bungutse.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo