Zimbabwe: Bashyizeho amadorali nk’ifaranga rizajya rikoreshwa

Ni nyuma y’igihe kinini igihugu cya Zimbabwe kivugwamo guta agaciro ku mafaranga yaho.

Kuri ubu bashyize kumugaragaro amadorali azajya akoreshwa nyuma y’ibibazo by’ubukungu byagiye bibibasira cyane kuva mu mwaka wa 2009.

JPEG - 97.2 kb
Abantu benshi baramukiye kuri banki nkuru y’ki gihugu kugirango barebe ayo madorali

Amakuru avayo, aremeza ko abantu benshi baramukiye kuri banki nkuru y’ki gihugu kugirango barebe ayo madorali abayeho bwa mbere mu mateka y’igihugu cya zimbambwe.

JPEG - 51.9 kb
madorali yakozwe

Aya madorali yakozwe mu gihe ubukungu bukomeje kumera nabi, aho ifaranga ryabo ryataga agaciro buri munsi, banki nkuru y’iki gihugu ikaba yatangaje ko aya madorali ashobora kuzongerera agaciro ifaranga rya Zimbabwe.

Kugeza ubu ifaranga rya Zimbabwe ryataye agaciro, ku kigereranyo kingana na 300% nk’uko byatangajwe na AL JAZEERA NEWS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo