Zimbabwe: Abaturage barinubira igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi cyatumbagijwe

Nyuma yuko urwego rushinzwe amashanyarazi muri Zimbabwe rwongereye igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 320 %, byarakaje abaturage nk’uko ibinyamakuru byo muri Zimbabwe bikomeje kubitangaza

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego ngo rwo kongera ubushobozi bw’amashanyarazi atangwa, ndetse no kongerera ubushobozi ibikoresho bagamije no kugabanya ibura rya hato na hato ry’umuriro.

Zimbabwe imaze igihe mu bibazo by’ubukungu guhera mu mwaka wa 2017, ubwo uwari Perezida Robert Mugabe yakurwaga ku butegetsi.

Kongera ibiciro by’amashanyarazi byarakaje benshi mu baturage, bamaze igihe bahanganye n’ubwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byangombwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu gihugu cya Zimbabwe.

Guverinoma ya Zimbabwe yo ivuga ko ibura rya hato na hato ry’umuriro, rishobora no kumara amasaha 18 ku munsi byagiye bigira ingaruka ku nganda n’ibindi bikorwa bya Leta n’abikorera, utibagiwe n’abaturage mu ngo zabo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo