Yagwiriwe n’isanduku irimo umurambo wa nyina bari bagiye gushyingura ahita apfa

Umugabo witwa Samen Kondorura w’imyaka 40 ukomoka mu gihugu cya Indonesia yahuye n’uruva gusenya ubwo yagwirwaga n’isanduku yarimo umurambo wa nyina bari bagiye gushyingura bikarangira nawe amukurikiye.

Uyu mugabo wari kumwe n’abandi bari kuzamura isanduku yarimo umurambo wa nyina kugira ngo bayigeze mu munara hejuru ngo asezerweho bwa nyuma nkuko imihango yo muri iki gihugu ibigenza, iza kubacika yikubita kuri uyu mugabo ihita imwica kubera ingufu yamanukanye.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi yo muri aka gace kabereyemo ibi ka Tana Taraja witwa Julianto Sirait, iyi sanduku yarimo umurambo yanyereye ku ngazi bayizamuragaho, abagabo bari bayisunitse bananirwa kuyifata nibwo yamanutse yikubita kuri uyu mugabo ihita imuhitana.

Nyuma yo kugwirwa n’iyi sanduku irimo umurambo wa nyina, Kondorura yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga, aho yahageze yapfuye bahita bamushyingura hamwe na nyina.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo