WTO yemeje ko Amerika yarenze ku itegeko rigenga ubucuruzi ku Isi

Umuryango mpuzamahanga w’ ubucuruzi World Trade Organisation (WTO) kuri uyu wa 15 Nzeli 2020 watangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika zishe itegeko ry’ubucuruzi ku Isi ubwo yahanikaga imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ubutegetsi bwa Perezida Trump buvuga ko guhanika umusoro ku bicuruzwa bya miliyari 200 z’amadorali y’Amerika byatewe n’uko Ubushinwa bwibye umutungo bwite mu by’ubwenge w’Abanyamerika bukanategeka kampani z’Abanyamerika kuzisangiza ikoranabuhanga zikoresha.

Itsinda ry’inzobere za WTO zatangaje ko zasanze Amerika yararenze ku itegeko rigenga ubucuruzi ku Isi kuko ryarengeje igipimo ntarengwa igihugu kitagomba kurenza kizamurira ikindi imisoro, ndetse ngo no kuba ibi bihano byarafatiwe Ubushinwa gusa nabyo binyuranye n’itegeko.

Ku rundi ruhande ariko ushinzwe ubucurunzi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Robert Lighthizer yavuze ko WTO nayo idashoboye guhagarika ikoranabuhanga ribi ry’u Bushinwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi mu Bushinwa, yavuze ko igihugu cye cyubaha amategeko n’amabwiriza bya WTO, akavuga ko na Amerika ikwiye kugenza ityo.

Uyu mwanzuro wa WTO nta kintu kinini urahindura ku misoro yazamuwe na Amerika, gusa ngo ni urugendo rwo gukemura iki kibazo hifashishijwe amategeko rutangiye.

Leta zunze ubumwe za Amerika zifite uburenganzira bwo kujurira uyu mwanzuro wa WTO.

WTO yemeza ko iki kibazo yinjiyemo ari ikibazo gikomeye. Amerika inenga uyu muryango ko utigeze ureba uko Ubushinwa bwitwaye ku mwanzuro bwafatiwe na Amerika.

Uyu muryango muri raporo yawo ya paji 66 usaba Amerika guhuza ibihano yafatiye Ubushinwa n’amabwiriza yawo agenga ubucuruzi mpuzamahanga, gusa unasaba impande zombi guhura zigashaka umuti kuri aya makimbirane.

Mu myaka ibiri ishize Trump yumvikanye atera ubwoba Ubushinwa ko azamura umusoro w’ibicuruzwa bivayo akawushyira kuri miliyari 500 z’amadorali.

Perezida Trump akunze kumvikana anenga WTO, akavuga ko uyu muryango ubogamira ku gihugu cy’Ubushinwa ndetse ko igihugu cye kizawuvamo.

Uretse WTO, Perezida Trump avuga ko igihugu cye kizava mu miryango mpuzamahana irimo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima WHO no mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi ubumenyi n’umuco UNESCO.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo