Umusore yagizwe ’impumyi’ no kurya ifiriti

Impuguke ziri kuburira abantu ku byago biterwa no kurya winefaguza, nyuma yaho umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko agize ikibazo cyo guhuma mu buryo butazakira kubera kwishyira ku ndyo y’ifiriti.

Abaganga b’amaso b’i Bristol mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bwongereza, bitaye kuri uwo musore kubera ko kubona kwe kwari kwarangiritse ku kigero cyo guhuma.

Kuva yarangiza amashuri abanza, iyi ngimbi yiriraga gusa ifiriti, ibirayi byorohereye bikaranze bifunze mu bikopo ndetse n’umugati w’umweru, ndetse rimwe na rimwe akanyuzamo akabivanga n’inyama.

Ibizamini byo kwa muganga byahishuye ko yari afite ikibazo gikomeye cyo kubura intungamubiri ndetse no kwangirika gutewe no kurya nabi.

Yari akabije kwinefaguza

Uyu muhungu, udashobora gutangazwa izina, yagiye kureba muganga afite imyaka 14 y’amavuko kuko yari amaze igihe yumva ananiwe kandi atameze neza.

Icyo gihe, muganga yasanze afite ikibazo cyo kubura intungamubiri zo mu bwoko bwa B12, nuko ashyirwa ku miti imwongerera intungamubiri, ariko ntiyakomeza kuyikurikiza cyangwa ngo ahindure indyo ye mbi.

Nyuma y’imyaka itatu, yajyanywe ku bitaro bivura amaso bya Bristol Eye Hospital kubera ko yari akomeje kugenda ahuma, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cy’ubushakashatsi mu buvuzi, Annals of Internal Medicine Journal.

Dr Denize Atan, wamuvuye muri ibyo bitaro, yagize ati "Indyo ye urebye yari ifiriti yo mu iduka ry’amafi n’ifiriti ry’aho atuye yaryaga buri munsi. Ndetse yajyaga apfunyika n’ifiriti yo kurya aho ari...rimwe na rimwe uduce tw’umugati, rimwe na rimwe uduce tw’inyama, hanyuma ntagire na busa urubuto cyangwa imboga arya".

"Yasobanuye ko ibi yabiterwaga no kwanga imiterere imwe n’imwe y’ibiryo atashoboraga kwihanganira, rero ifiriti ni byo biryo gusa mu by’ukuri yashakaga kandi yumvaga ashobora kurya".

Dr Atan na bagenzi be bongeye gusuzuma ingano y’intungamubiri ze, nuko basanga afite ikigero kiri hasi cy’intungamubiri ya B12 ndetse n’izindi ntungamubiri n’imyunyu-ngugu (minerals) by’ingenzi, birimo nk’intungamubiri ya D (vitamin D).

Ibyavuye mu bizamini yatanze biteye kwibaza

Ntabwo yari afite ibiro bicye cyangwa ngo agire umubyibuho ukabije, ariko yagaragazaga imirire mibi ikabije.

"Yari yaratakaje imyunyu-ngugu yo mu magufa, ibintu mu by’ukuri byari biteye kwibaza ku muhungu muto w’ikigero nk’icye".

Ku bijyanye no kunanirwa kubona, yari yujuje ibyangombwa byo kujya mu cyiciro cy’impumyi.

Dr Atan yongeraho ati "Imbere mu maso ye hari harimo ibimenyetso byo guhuma. Ibyo bivuze ko adashobora gutwara imodoka kandi ko byamugora cyane gusoma, kureba Televiziyo cyangwa gutandukanya isura y’abantu batandukanye".

"Ashobora kwigenza n’amaguru ariko ni ukubera ko agihunyezamo gacye ku binyuze iruhande rwe".

Indwara yo kugenda unanirwa kubona uko igihe kigenda gishira - izwi ku izina rya "Nutritional 0ptic Neuropathy", ari yo uyu muhungu arwaye, ni indwara iba ishobora kuvurwa igakira iyo igaragaye hakiri kare.

Ariko iyo iretswe uyirwaye akayimarana igihe, udutsi two mu jisho turapfa, nuko uko gupfa kwatwo kukaba ukw’igihe gihoraho.

Dr Atan ashima Imana kuko avuga ko indwara nk’iyi y’uyu muhungu idakunze kubaho, ariko avuga ko ababyeyi bakwiye kumenya ibyago abana babo bashobora guhura nabyo bishobora guterwa no kwinefaguza indyo zimwe na zimwe, ndetse aba babyeyi bakajya bagisha inama impuguke.

Ku badafite icyo kibazo, Madamu Atan abagira iyi nama "Ni byiza cyane kudahangayikishwa no kujonjora indyo, ahubwo buhoro buhoro ukagenda wongera ikiribwa kimwe cyangwa bibiri bishya muri buri funguro".

Dr Atan avuga ko ibinini bitanga intungamubiri bishobora gusimbura indyo, ariko ko bitasimbura kurya indyo yuzuye.

Agira ati "Biba byiza kurushaho gufata izo ntungamubiri zivanze mu ndyo yuzuye itandukanye".

Yongeyeho ko gufata mu buryo bukabije ibyo binini bitanga intungamubiri, birimo nk’intungamubiri A, bishobora kuba uburozi, ati:"Rero ntuzashake kurenza urugero".

Dr Atan avuga ko abarya ibiryo bitarimo ikintu na kimwe gikomoka ku matungo cyangwa ku nyamaswa (bazwi nka "Vegan"), na bo bafite ibyago byinshi kurusha byo kugira ibibazo byo kutabona bitewe no kubura intungamubiri ya B12, mu gihe baba badasimbuje ibitunga umubiri babura iyo batariye inyama mu ndyo yabo.

Yagize ati "Imisemburo ishingiye ku ndyo ni uburyo bwo kongera intungamubiri ya B12 mu ndyo yabo".

Bimwe mu byo abatarya ibikomoka ku matungo cyangwa inyamaswa bashobora gukuramo intungamubiri ya B12, ni nk’ibi:

- Ifunguro rya mu gitondo rigizwe n’ibinyampecye bikungahaye muri B12

- Ibinyobwa bikozwe muri soya - bitashyizwemo ibyongera kuryoherera bikungahaye muri B12

- Ibikomoka ku misemburo, nk’ikiribwa cyitwa Marmite bikungahaye muri B12

Rebecca McManamon, ujya inama zijyanye n’indyo n’imirire akaba n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’indyo ry’u Bwongereza, avuga ko kurya indyo zikumira ibiribwa bimwe bishobora kubaho kubera impamvu zitandukanye zirimo nko kugirwaho ingaruka ku mubiri zitewe no kurya ibiribwa runaka, indwara runaka, bituma hari abakenera gusuzumwa n’impuguke.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo