Umushinjacyaha mukuru wa ICC yatswe uruhushya rwo kujya muri Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu ku mushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Fatou Bensouda yari amaze igihe akora iperereza ku birego byuko abasirikare ba Amerika ndetse n’ab’ibihugu by’inshuti za Amerika bakoze ibyaha byo mu ntambara muri Afghanistani.

Mu kwezi gushize kwa gatatu, Amerika yari yaburiye ko ishobora kwima cyangwa igakuraho uruhushya rwo kujya muri icyo gihugu ku bakozi ba ICC bari gukora amaperereza ku basirikare bayo.

Ibiro bya Madamu Bensouda byashimangiye ko azakomeza gukora akazi ke nta bwoba cyangwa kubogama.

Amerika ntabwo ari kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango bya ICC.

Mu mwaka wa 2012, umuryango w’ubumwe bwa Afurika wari washyigikiye bikomeye Madamu Bensouda ngo agere kuri uyu mwanya w’umushijacyaha mukuru wa ICC, ushinja uwo yasimbuye Luis Moreno Ocampo kwibasira Abanyafurika mu maperereza ye, ikirego yahakanye.

PNG - 332.1 kb
Fatou Bensouda ukomoka muri Gambia, ni umushinjacyaha mukuru wa ICC guhera mu mwaka wa 2012

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo