Umupfumu yafatanywe imirambo itanu yapfunyitse muri shitingi

Inzego zishinzwe Umutekano muri Uganda zataye muri yombi umupfumu witwa Owen Ssebuyungo w’Imyaka 27 afite imirambo y’Abantu batanu yabapfunyitse muri shitingi.

Uyu mupfumu ngo yafatiwe mu gace ka Kisoga mu Karere ka Kayunga ,akaba azakurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi nkuko Police ya Uganda yabitangaje.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko muri iyo mirambo itanu umwe wari uw’Umugore indi isigaye ari iy’Abagabo ,bose bakaba baracukuwe mu mva bari bashyinguyemo mu irimbi .
Bivugwa ko iyo mirambo yari yarashyinguranwe amashiringi ibihumbi 5000 ari nayo uwo mupfumu ngo yaba yarakurikiyemo.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo