Umukobwa yishe Nyina amuciye umutwe awujugunya mu rugo rw’abaturanyi, yisabira gusuzumwa indwara zo mu mutwe

Umukobwa w’imyaka 25 wo muri Australia yishe Nyina umubyara amuciye umutwe awujugunya mu rugo rw’abaturanyi nyuma mu buryo busa nk’amayobera yisabira Police y’iwabo ko yajyanwa kwa muganga agusuzumwa niba nta kibazo afite mu mutwe.

AFP yanditse iyi nkuru ivuga ko Police yo muri Australia yemeje iby’iyi nkuru y’akababaro ku muryango w’uyu mukobwa ivuga ko yabereye mu mujyi wa Sydney mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Uyu mukobwa ngo yagaragaye ari kujugunya umutwe wa Mama we w’imyaka 57 mu rugo rw’abaturanyi, abamubonye batungira Polisi agatoki ihita imuta muri yombi.

Ku Cyumweru, nyamukobwa nibwo yagejejwe imbere y’ubutabera maze mbere yo guhatwa ibibazo yisabira ko yabanza kujyanwa kwa muganga bakabanza bakamusuzuma niba nta kibazo afite mu mutwe, ibintu byatunguye benshi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo