Umukecuru w’imyaka 65 arasaba inkunga y’amasengesho ngo kuko akeneye umukunzi

Sompong Chomphuprapet w’imyaka 65 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Thailand mu ntara ya Ubon Ratchathani yashyize itangazo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko yifuza umukunzi uri hagati y’imyaka 60 na 70 akamufasha gukomeza inzira y’ubuzima.

Ni nyuma yuko Sompong Chomphuprapet yanditse itangazo rivuga ko ashaka umukunzi uza kumubera umugabo uri hagati y’imyaka 60 na 70. Iyi nkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko iri tangazo yanamanitse ku gipangu cye rimenyekanye avuga ko atitaye ku myaka ye nawe akeneye gukundwa agakundwakazwa.
Uyu mukecuru wo mu ntara ya Ubon Ratchathani yanditse amatangazo abiri ayamanika ku gipangu cye avuga ko umukeneye yazamuhamagara bakabonana ndetse bakanaganira ibirenzeho mu gihe umwifuza hari ibindi yaba ashaka gkumubaza.

Iri tangazo rigira riti “umugore w’imyaka 65 y’amavuko, arifuza umukunzi ufite hagati y’imyaka 60 na 70 kandi uri mu kiruhuko k’izabukuru (pension). Nditonda haba inyuma no ku mutima ndetse ubuzima bwange nta kibazo na kimwe bufite. Niba ubishoboye nskaka tuvugane birenzeho”.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Sompong Chomphuprapet yavuze ko kugeza icyo gihe yari ataragira amahirwe yo kugira uwo abona waba umushaka ngo cyane ko yafashe iki cyemezo nyuma yuko atandukanye n’abagabo babiri bose bakoze ubutane bwemewe n’amategeko (divorce).

Umugabo we wa mbere batandukanye bapfuye ko yari umusinzi, naho uwa kabiri na we batandukana bamaranye imyaka 13.
Yagize ati “nkeneye umugabo mwiza kandi tugumana akamara agahinda kose natewe n’abagabo twagiye dutandukana. Nkeneye umugabo uri muri pension, nkeneye urukundo nyarwo, nshaka umukunzi tuzabana kugeza dutandukanyijwe n’urupfu. Niba hari umuntu unshaka ni uko meze”.

Nyuma yuko aganiriye n’itangazamakuru nta mukunzi arabona umwifuza, nyuma yaje kugira amahirwe abona abagabo babiri bamwifuza ku bw’amahirwe makeya bose arabanga kuko bari batujuje ibyo yashakaga.

Umugabo wa mbere yamwangiye ko nta pension yari afite naho uwa kabiri amwangira ko atarabona pension kandi akaba yari anafite imyaka 59 gusa.

Kugeza ubu ngo ntaracika integer nubwo nta wundi mukunzi arabona umwifuza nyuma y’aba baje batujuje ibisabwa akabima urukundo rwe. Yavuze ko yizeye ko bidatinze azabona abandi bagabo bamwifuza ashobora gukuramo umukunzi mwiza yifuza kandi wujuje ibisabwa.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Eric Kuya 9-11-2017

Hahaha ntibyoroshye ariko abakunzi bagiyehe? Arabagore ntibaboneka netse nabagabo igihe umushakiye ntumubona

Nanjye ndamushaka umudamu mwiza ushinguye imibiriyombi abaye yifashije byaba byiza. Kndi akundira ukondi kuko ntamitungo mfite ariko mfite urukundo mbicyiye umukunzi nzabona

Eric Kuya 9-11-2017

Hahaha ntibyoroshye ariko abakunzi bagiyehe? Arabagore ntibaboneka netse nabagabo igihe umushakiye ntumubona

Nanjye ndamushaka umudamu mwiza ushinguye imibiriyombi abaye yifashije byaba byiza. Kndi akundira ukondi kuko ntamitungo mfite ariko mfite urukundo mbicyiye umukunzi nzabona