Umugore wemeye kubana mu nzu na mukeba we, umugabo wabo n’uwahoze ari umugabo we yatangaje benshi

Mu miryango hafi ya yose yo mu bihugu byinshi ku isi kubona umugore abana na mukeba we mu nzu imwe bakumvikana, ni ikintu umuntu yavuga ko ari imboneka rimwe kuko abenshi mu bagore usanga bafite gufuhira abagabo babo bikomeye ariko kandi ntibikuraho ko hari n’abumva ari ikintu gisanzwe.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’umugore witwa Katie Blackmer wo muri leta ya Tennessee abenshi bemeza ko we yarenze icyo bita ‘gufuha’ nyuma yo kwemera kwibanira mu nzu imwe n’umugabo we, uwahoze ari umugabo we ariko bakaza gutandukana hamwe n’umugore ubu bacuditse.

Blackmer w’imyaka 32 y’amavuko ni umugore wa Ben w’imyaka 41, akabana mu nzu na Stephen w’imyaka 32 wahoze ari umugabo we hamwe n’inshuti y’uyu wahoze ari umugabo we, Brandy w’imyaka 31.

Abo bose uretse kuba mu nzu imwe, banafashe abana babo uko ari batandatu batangira kubarerera hamwe guhera muri Mutarama uyu mwaka, kandi ngo baryohewe n’ubuzima.

Nk’uko urubuga 7sur7 rwabitangaje, Katie yagize ati "haba hari urusaku, nta mutuzo uhaba ariko ubu ntabwo nzi ukuntu nabaho ahantu hacecetse cyane.”

Katie na Stephen wahoze ari umugabo we babyaranye abana batatu, ubu umwe afite imyaka 5, undi afite imyaka 10 undi 11. Batandukanye muri Mutarama 2016 ariko bakomeza kuba inshuti. Ubwo Stephen yakoraga impanuka y’imodoka muri Gicurasi 2017, byabaye ngombwa ko yimukira mu nzu ya Katie na Ben baramurwaza.

Katie yakomeje agira ati “Yagombaga kwitabwabo amasaha 24 kuri 24 mu gihe cy’ukwezi n’igice. Amaze gukira yari amaze kumenya neza ko inzu yacu ari inzu ye.

Ntabwo yigeze ahava. Atangiye kujya asohokana na Brandy twemeje ko ibyiza ari uko bombi bagumana.”

Uyu mugore avuga ko kubana bose hamwe byoroshye kuko bose bamaze igihe baziranye, ndetse ngo Ben na Stephen bari inshuti na mbere y’uko Katie ashyingiranwa na Stephen.

Uyu mugore avuga ko abantu benshi batabura kwibaza uburyo bagirana imibanire myiza kandi barasangiye urukundo.

Katie yakomeje agira ati “Abantu batubaza niba twarataye umutwe. Baratubwira ngo ‘nka njye nahitamo kunywa amazi afurishwa aho kuba mu nzu imwe n’uwo twahoze tubana."

Gusa uyu mugore avuga ko ahubwo kuba mu nzu imwe, ku rundi ruhande byabaye umugisha kuko abaturanyi bibazaga uko abana bazabaho bamaze gutandukanywa n’ababyeyi.

PNG - 919.9 kb
Katie n’umugabo we, uwahoze ari umugabo we, mukeba we n’abana babo
PNG - 825.3 kb
Uyu ni Katie n’umugabo we Ben

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo