Umugore we yamutaye bakiri mu kwezi kwa buki ahita ateza cyamunara impeta bambikanye

Muri iki gihe kakunze kumvikana inkuru nyinshi z’abashakanye bagashwana bataranamara n’ukwezi ari nabyo byabaye ku mugabo witwa Andy Mitchell w’imyaka 40 umuntu yavuga ko yahuye n’uruva gusenya ubwo umugore we Meaghan w’imyaka 21 yamutaga bakiri mu kwezi kwa buki akishakira undi mugabo byatumye nawe afata icyemezo cyo gushyira mu cyamunara impeta bambikanye ku munsi w’ubukwe bwabo.

Uyu mugabo ukomoka mu gace kitwa Fife muri Scotland yakoze ubukwe bw’agatangaza bwamutwaye akayabo k’ibihumbi 30 by’Amapawundi ubwo yarongoraga uyu mugore we Meagan arusha imyaka 19 mu bukwe bwabereye muri Mexico.

Nyuma y’iminsi 6 ubukwe bubaye bari mu kwezi kwa buki, uyu mugabo yashatse umugore araheba naho yisangiye undi mugabo bahuye mu ijoro ribanziriza ubukwe bagakundana.

Uyu mugabo usanzwe akora mu bijyanye no gutwara abagenzi,yazabiranyijwe n’uburakari byatumye atangaza icyamunara cy’ iyi mpeta yambitswe n’uyu mugore gito ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko akeneye amapawundi 400.

Ubwo uyu mugore Meaghan yaganiraga n’abanyamakuru yemeye ko yataye umugabo we basezeranye ariko atararyamana n’uwo yasanze.

Andy yabwiye abantu ku mbuga nkoranyambaga ko yashyingiranywe n’uyu Meaghan ku wa 03 Kamena uyu mwaka ariko ibyo gukomeza kubana n’uyu mugore we byarangiye kubera ibyo yamukoreye.

PNG - 660.2 kb
Iyi nkuru yakwirakwijwe kuri Facebook abantu benshi batangazwa n’ibyo uyu mugabo yakoze ashyira mu cyamunara impeta yambikanye n’umukunzi we
PNG - 468.9 kb
Nubwo byamugendekeye gutya, Andy n’umugore we bigeze kugirana ibihe byiza
PNG - 680.1 kb
Umunsi Andy yambikanaga impeta n’umukunzi we wamutaye bakiri mu kwezi kwa buki
PNG - 1.2 Mb
Uyu mugore Meaghan byamunaniye kwihangana bakiri mu kwa buki ahita ajya gushaka umugabo yari yabonye mu bukwe bwe ngo amusimbuze Andy bari bambikanye impeta yo kuzabana akaramata

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo