Umugore wamizwe n’ikiyoka kinini agakurwa mu nda yacyo yapfuye yababaje benshi (Amafoto)

Ni agahinda gakomeye ku muryango w’umugore witwa Wa Tiba w’imyaka 54 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Indonesia waburiwe irengero ku wa Kane tariki ya 14 Kamena 2018 mu gihe yari yamizwe n’ikiyoka kinini cyishwe n’abaturage bo mu gace atuyemo bakaza kumusanga mu nda yacyo yarapfuye.

Ubwo yari ari gukora mu busitani ku wa Kane w’iki Cyumweru, uyu mugore yahuye n’uruva gusenya nyuma yuko iki kiyoka kimuteye bikarangira kimumize kibanje kumuca umutwe dore ko abagize umuryango we bavuga ko bamushakishije bagaheba.

Mu gitondo cyakurikiye ibura ry’uyu mugore, abana be babonye inkweto ze, umupanga ndetse n’itoroshi yari afite bakomeza gushakira hafi nibwo baguye kuri iki kiyoka kibyimbye inda bahita bakeka ko cyamumize.

Aba bana b’uyu mugore bahise bahamagara Polisi ndetse basaba ubufasha abaturanyi babo niko guteranira iki kiyoka barakibaga basangamo uyu mugore yapfuye.

Abaturage bo muri aka gace ka Mabolu gaherereye mu ntara ya Muna bababajwe n’uyu mugore mugenzi wabo ndetse bahita bashya ubwoba bamwe bavuga ko batazongera kujya hanze mu masaha ya nijoro, basaba inzego z’umutekano kubarinda ibi biyoka binini.

Amashusho yashyizwe hanze n’abantu bari aho abaturage babagiye iki kiyoka, yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ku isi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Theodomirius Theos Kuya 18-06-2018

Nange Maze Kurambirwa Inkuru Zibuzemo Ubunyamwuga Z’aba Batypes. Si Ubwambere Bandika Bene Izi Nkuru Zidasobanutse!Mwibuke Ko (place

Hakizimana emmanuel Kuya 18-06-2018

Ibyanyu birashekeje
Nimukihe gihugu byabereye .
Twabonye mwanditse intara cg agace . intara zose zo kwisi turazizi? Nzabandora

Hakizimana emmanuel Kuya 18-06-2018

Inkuru yanyu ntabunyamwunga buyirimo

1.nimukihe gihugu turabona mwanditse agace ni ntara Naha iwacu se

Hakorimana prince Kuya 16-06-2018

Birababaje cyane rwose uyu mudamu yararenganye.

Joe Kuya 16-06-2018

Iyo mujya kwandika inkuru zitagize icyo zimariye rubanda kandi z’impimbano mwanga kuvuga igihugu ibihuha byanyu biba byabereyemo. Niba mubuze icyo mwandika mwagiye muceceka ko ntacyo bitwaye aho guhimba amakuru. Ubundi mwebwe muba mugomba gutara amakuru apana guhimba. Ndabashimiye kuko inkuru nyinshi mitugezaho ziba zomeze neza ariko bene nk’iyo iri hejuru wapi kabisa mwatemesheje.

clemantine Kuya 16-06-2018

Umuryango we wihangane