Umugabo ari mu mazi abira nyuma yo gukora ku gitsina cy’umukobwa we yumva ko akiri isugi

Umugabo wo mu majyaruguru ya Zimbabwe ahitwa Mashonaland ari mu nkiko azira gukora ku gitsina cy’umukobwa w’imyaka 18 wari usinziriye. Bivugwa ko uyu mugabo yigijeyo ikariso y’umukobwa we wari usinziriye yahejeje, akora ku gitsina yumva ko akarangabusugi kakiriho.

Uyu mugabo yagejejwe imbere y’urukiko rwa Bundira akurikiranyweho icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Biteganyijwe ko azarekurwa tariki 1 Ukwakira uyu mwaka atanze ingwate y’amadorali 500 ya Amerika.

Umushinjacyaha Patience Chair yabwiye urukiko ko uyu mugabo w’imyaka 43 witwa Mhene icyaha yagikoze muri Nyakanga 2019, ubwo uyu mukobwa w’imyaka 18 yari aryamanye na barumuna be barimo uw’imyaka 3 n’uw’imyaka 12.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yakanguwe n’akayaga kamuhushye ku gitsina, yumva intoki za se ziri kumukora ku gitsina, ndetse yanamumuritse ngo arebeho.

Umukobwa avuga ko yabajije se icyo areba, undi akamwihorera akigendera. Uyu mugabo yabwiye urukiko ko umukobwa we yari yamubwiye ko akiri isugi gusa agashaka kubyirebera ngo amenye ko umukobwa we atamubeshye.

Hadutse umwuka utari mwiza hagati y’uyu mukobwa na se kuko iyi nkuru yarenze urugo rwabo, rubanda rutangira guhwihwisa ko Mhene yasambanyije umukobwa we.

Kuko uyu mugabo yari afite ingo ebyiri yohereje uyu mukobwa kwa mukase, mukase amufasha gutanga ikirego kuri polisi.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo