Umubyeyi yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gufatwa akata inyama z’umwana we akazirya

Umugore witwa Pramila Mondal ukomoka mu Buhindi yafashwe ari kurya inyama z’umwana we w’umukobwa w’imyaka 2 ari muzima kubera inzoga nyinshi yari yanyoye.

Uyu mugore w’imyaka 40, yakubiswe inkoni nyinshi n’abaturanyi be nyuma yo gufatwa ari gukata inyama z’umwana we ari muzima akazirya akizwa n’abapolisi bahuruye baje kureba ibyabaye.

PNG - 941.4 kb
Pramila yaguwe gitumo ari kurya inyama z’umwana we


Umwe mu batangabuhamya yavuze ko ubwo yari aryamye yakanguwe n’urusaku rw’abantu benshi bakubitaga uyu mugore kubera ko yafashwe ari gukata inyama z’uyu mwana we akazirya ndetse uyu mwana waviriranaga cyane yahise ajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo adakomeza gutakaza amaraso menshi.

PNG - 600.4 kb
Uyu niwe mwana mama we yari atangiye kurya


Nyuma yo kumukubita cyane,uyu mugore Pramila yemereye aba baturage ko aya mahano yayakoze gusa yaje gukizwa na polisi yahurujwe n’umwe mu bagize umuryango we ndetse ahita ajyanwa kwa muganga.

PNG - 569.2 kb
Uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga
PNG - 617.7 kb
Yakubiswe iza akabwana akizwa na polisi


Umugabo w’uyu mugore yari mu mugi wa Delhi aho yari yaragiye guhahira urugo,ariko uyu mugore agashaka kumurira umwana ari muzima.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo