Ukraine: Indege yagiriye ibibazo mu kirere abari bayirimo bose bahasiga  ubuzima

Amakuru ava mu gihugu cya Ukraine yo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 08 Mutarama 2020, aremeza ko indege yo mu bwoko bwa Boeing yagiriye ibibazo mu kirere abasaga 170 bahasiga ubuzima nkuko ikinyamakuru le Figaro kimaze kubitangaza.

Ubuyobozi bw’igihugu cya Ukraine bumaze gutangaza ko, n’ubwo iyi ndege yasandariye mu kirere, bitaturutse ku iterabwoba, ahubwo hakiri gushakishwa amakuru ku cyaba cyateye iyi mpanuka.

Iyi ndege ya Boeing 737 yakoze impanuka, ni iya kompanyi y’igihugu cya Ukraine. Ikaba yavaga i Téhéran yerekezai Kiev, mu gihugu cya Ukraine nkuko byatangarijwe itangazamakuru ryo mu gihugu cya Iran.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, akaba yemeje ko abari bari muri iyi ndege bose 170, bahise bahaburira ubuzima.

Ku rundi ruhande umuyobozi w’ikigo cyo muri Ukraine gishinzwe gutwara abagenzi mu ndege witwa Vassyl Kyrylytch, ngo yabwiye ikinyamakuru cya AFP ko ubusanzwe iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 168 gusa, kuri iyi nshuro ikaba yari yarengejeho 2, ku bwe ngo agasanga iyo nayo yaba imwe mu mpamvu yaba yateye iyo mpanuka.




Bamuvunnye imbavu, yabuze aho yerekeza abana ubu bari ku gasozi nyuma yo kubasenyera:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo