Uganda: Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa

Umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu buhanzi, yarashwe ahita yitaba Imana ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2018.

Bobi Wine yatangaje urupfu rw’umushoferi we abinyujije kuri Twitter, anashyira mu majwi Polisi ya Uganda ko yamuhitanye imwibeshyeho.

Yagize ati “Polisi yarashe umushoferi wanjye arapfa izi ko ari njye irashe.”

Aya magambo Bobi Wine yayaherekeresheje ifoto y’umurambo w’umushoferi we, uva amaraso, bigaragara ko yarashwe yicaye mu modoka ye.

Uyu mushoferi witwa Yasin Kawooya, yarasiwe mu gace ka Arua aho hitegurwaga ku wa 15 Kanama 2018, amatora yo gusimbuza umudepite wari uhagarariye agace ka Arua, Abiriga Ibrahim nawe wishwe arashwe mu mezi abiri ashize.

Kuri uyu wa Mbere, Bobi Wine n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FDC, Kassiano Wadri.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka West Nile, SSP Josephine Angucia, yahamirije ChimpReports ko “ari impamo ko umushoferi wa Bobi yapfuye.”

SSP Angucia yakomeje avuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekanye iby’iyicwa ry’uyu mushoferi. Bobi Wine yashinje Polisi kumwicira umushoferi ariko nta bimenyetso yabitangiye.

Bivugwa ko ibikorwa byo kwiyamaza byari byabaye mu mahoro ariko bigeze ku mugoroba nibwo Polisi yatangiye gushyamirana n’abashyigikiye umukandida Wadri nyuma yo kuregwa ko bari kurwanya ab’umukandida w’ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni witwa Tiperu Nusura.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo